avr
15
2016

Ngoma : amashuri y’abahinzi yunganira abaturage

Abahinzi bo mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda barashima amashuri y’abahinzi mu murima (IAMU) ko yabafashije guhangana n’indwaza zari zibasiye insina n’imyumbati. Abashinzwe ubuhinzi muri aka karere bo bavuga ko uretse gufasha abahinzi mu kurwanya icyatera uburwayi mubihingwa byabo, aya mashuri yatumye abahinzi bamenya guhinga kinyamwuga maze bongera umusaruro wabo mubyo bahinga ,babasha kwiteza imbere.

Ubusanzwe IAMU ni impine ivuga Ishuri ry’abahinzi mumurima.

Ni  uturima duto  abahinzi bahuriramo bakiga guhinga kijyambere, bayobowe n’umuhinzi mugenzi wabo wahawe amahugurwa ahagije kuri icyo gihingwa biga guhinga Yitwa umufashamyumvire mu buhinzi.

Sendegeya Jean Bosco ukomoka mu kagali ka Ntaga, mumurenge wa Mugesera akarere ka Ngoma, avuga ko irishuri ryatumye abasha kwirinda indwara ya mozayike mumyumbati ye abasha kweza kandi ubundi ngo ntacyo yasaruraga.

Ngamije umuhinzi w’urutoki wa kijyambere mu karere ka Ngoma avuga ko urutoki rwe yabashije kururinda uburwayi bwa kirabiranya yari yibasiye insina, abyigiye muri IAMU.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mugesera, Ngirumuhire Jean Baptiste, yemeza ko aya mashuri afite akamaro kanini kandi yaje kunganira abagoronome batabashaga kugera hose murenge icyarimwe.

Mu murenge wa Mugesera buri mudugudu  na buri kagali bafite IAMU imwe kuburyo mu murenge wose habarurwa IAMU 41.

 Elia Byukusenge 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager