Jan
21
2016

Ngoma : amazi bahawe aracyari kure

Bamwe mu batuye ahitwa Tunduti  mu murenge wa Kazo, akarere ka Ngoma, n’ubwo begerejwe amazi meza ariko kugeza ubu bamwe barakikoreshereza amabi ngo kuko nubundi ayo mazi meza akibari kure bagasaba bakabaye barayabegereje neza aho batuye ngo kuko nubndi ntacto byakemuye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kazo buvuga ko ibyo bidakwiye kuko amazi yabegerejwe kuri bo ngo ntawukora urugendo rugeze kuri kilometro ebyili ashaka amazi meza gusa ubu buyobozi buvuga ko buteganya gukomeza kugeza amazi meza kuri aba baturage bavuga ko abari kure.

Hirya no hino mu bice by’icyaro bahawe amazi meza nubwo hari na hamwe bakiyataka, gusa abayahawe nabo hari aho usanga bavuga ko ntacyo byakemuye kuko usanga nubundi umuntu ashobora gukora ibirometero bigera muri bitatu ashakisha amazi meza yamwegerejwe. Ibi ninabyo biri kubatuye ahitwa Tunduti mukagali ka Kinyonzo umurenge wa kazoo mukarere ka Ngoma. Aba baturage bavuga ko nyuma yo kugezwaho amazi meza mu mwaka ushize wa 2015 babifashe nk’igitangaza mumyaka myinshi yari ishize batayaca iryera bumvaga basa n’abasubijwe.

Uwashakaga kuvoma amazi meza byamusabaga gukora urugendo rw’ibirometro birindwi ajya kuvoma ahitwa Kagoma, ibi bikaba byaratumaga abenshi bahitamo kwivomera amazi mabi mu gishanga ahazwi nka Kigaga.

Mu gihe ubuyobozi bw’uyu murenge bwemeza ko nta muturage utuye aka gace ukivoma amazi mabi nyuma yo kwegerezwa amazi meza, aho ngo ntawukora ikilometro kimwe ajya gushaka amazi meza, abatuye aka gace bavuga ko nubwo hageze amazi hari abo akiri kure ku buryo bakomeje gukoresha amazi mabi.

Bushayija Francis uyobora uyu murenge wa Kazo, avuga ko bitari bikwiye gukomeza gukoresha amazi mabi kandi wegerejwe amazi meza. Gusa ngo abo bavuga ko abari kure nabo biteganijwe ko azabageraho.

Uretse abaturiye ibishaka bataka ko bataragezwaho amazi meza, abaturiye ibiyaga bya Sake, Mugesera na Birira bigaragara muri aka karere ka Ngoma nabo bagaragaza ko bavoma amazi mabi yo muri ibi biyaga.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 
Durée: 
00:02:46

Partager