Ngoma : imbogamizi mu kwihangira imirimo itari iy'ubuhinzi
Hashingiwe kuri gahunda ya leta yo kwihangira imirimo idashingiye k’ubuhinzi bamwe mubaturage bo mukarere ka Ngoma m’u Burasirazuba bw’u Rwanda baravuga ko iyi gahunda yabateje imbere gusa aba baturage baravuga ko imbogamizi barimo guhura nayo ariyo kubona inguzanyo mu ma banki ngo kuko bitaborohera. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma nacyane ko iyi gahunda ari n’umuhigo wabo buratangaza ko uyu muhigo wo kwihangira imirimo idashingiye k’ubuhinzi ubu ugeze kuri 65% ushyirwa mubikorwa gusa kubwabo ngo haracyashyirwamo ingufu ngo uyu muhigo weswe 100%.
Guhanga imirimo idashingiye k’ubuhinzi n’igahunda ya leta y’u Rwanda by’umwihariko n’umwe mumihigo y’akarere ka Ngoma muri uyu mwaka wa 2015-2016 aho bashishikari abatuye aka karere kwihangira imirimo bakiteza imbere bidaturutse k’ubuhinzi nka kimwe mubitunze abanyarwanda benshi. Bamwe mubatuye Ngoma twaganiriye baravuga iyi gahunda ya leta bayiyobotse kandi ngo bamaze kwiteza imbere.
Aba baturage ariko baravuga ko nubwo bihangira imirimo bakabona bigenda neza ngo bahura n’ikibazo cy’ama banki yanga kubaha inguzanyo mugihe ari kimwe mu nyunganizi ifatika bakeneye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoam Nambaje Aphrodise aratangaza ko uyu muhigo wo kwihangira imirimo idashingiye k’ubuhinzi ubu ugeze kukigero cya 65% ushyirwa mubikorwa gusa kubwabo ngo haracyashyirwamo ingufu ngo weswe 100%.
Akarere ka Ngoma mukwesa imihigo kamaze imyaka ibiri yikurikiranya kaza k’umwanya wa kabiri mugihugu mugihugu nanubu intero ikaba ariyongiyo.
Elia Byukusenge, Radio Isango Star