sep
23
2015

Ngoma : Imirindakumba irasabwa ku nyubako zakira abantu benshi

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba yateranye isuzuma ikibazo cy’ibiza, abanyamahanga batariyandikisha mu buyobozi, abana bata ishuri, n’ikibazo ibiyobyabwenge. 

Nyuma y’aho hagiye haragara ahantu henshi hibasirwa n’inkuba by’umwihariko ahahurira abantu benshi, inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma yafashe ingamba z’uko inyubako zose zihurirwamo n’abantu benshi zigomba gushyirwaho imirindankuba.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madamu Kirenga Providence, asanga aho guhangana n’ingaruka wahangana n’ikibazo bityo gukumira ibiza bigomba kuba ihame.

Hashize iminsi inkuba zibasira uduce tumwe na tumwe mu karere ka Ngoma, aho muri uku kwezi kwa kanama yakubise urusengero rwa ADEPR Nyamugali ahari hugamye abana biga mu rwunge rw’amashuri rw’i Nyamugali abana 18 bahuye n’ikibazo ariko ntawatakaje ubuzima.

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Ngoma kandi yagarutse no ku kibazo cy’abanyamahanga n’abimukira batagira ikibaranga bityo bakaba baba intandaro y’umutekano muke.  

Iyi nama kandi yasuzumye n’ibindi bibazo bijyanye n’ibiyobyabwenge n’ingamba zo kurushaho kubikumira, inasuzuma n’ikibazo cy’abana bata amashuri aho ubu ikibazo kigeze kuri 16% mu karere ka Ngoma aho hashyizweho ingamba zo gukurikirana abana bose bataye ishuri babasanga iwabo mu midugudu. 

Elia Byukusenge, Isango Star

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Durée: 
00:03:07

Partager