déc
16
2015

Ngoma : Impungenge k’ubwisungane mu kwivuza

Bamwe mu baturage batuye mukarere ka ngoma m’u Burasirazuba bw’u Rwanda baracyafite imyunvire iri hasi mukwitabira gahunda yo gutanga ubwisungane mukwivuza bwa mutuelle de santé. Ibi bigaragaye mugihe hasigaye ukwezi kumwe gusa kugira ngo igihe ubuyobozi bwakarere bwari bwihaye ngo abaturage bose babe babonye ubwisungane mukwivuza kirangire.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko bugiye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abasigaye bose babone ubwisungane mukwivuza.

Bamwe mubatuye akarere ka Ngoma, bavuga ko ikibazo cy’abadatanga ubwisungane mu kwivuza bakibona mu bice bibili. Bemeza ko hari abadatanga  uyu musanzu  bafite ubushobozi, kutayatanga bakabiterwa n’uburangare, bikarangira bayakoresheje ibindi bikorwa.

Aba baturage bemeza ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gura ubwisungane mu kwivuza.

Gusa kurundi ruhande hari n’abakene batishoboye baba batayafite.

Uyu mubyeyi we  avuga ko kudatanga uyu musanzu kandi ufite ubushobozi abibonamo ubugwari kandi ngo biba kuri benshi mubatuye aka karere.

Niyonsaba Theogene ushinzwe ubukangurambaga mu bwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngoma, avuga ko abataratanga uyu musanzu batarenza ukwezi kw’ukuboza. Yanahumurije abatishoboye bagomba kwishyurirwa uyu musanzu ko bagiye guhita bishyurirwa vuba.

Ububozi bw’akarere buvuga ko bugiye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abasigaye bose babone ubwisungane mukwivuza.

Imibare igaragaza ko mu kwezi kumwe gusigaye abaturage bangana  hafi 20% aribo basigaye kugirango bigere ku ijana 100%. Umurenge wa Kibungo uza imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza mu karereka Ngoma ugeze kuri 99% yabafite ubwisungane mu kwivuza.

 Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager