sep
09
2015

Ngoma : Inyubako zisakaje asbestos ziracyari umutwaro

Hirya no hino mugihugu haracyagaragara inyubako zigishakaje isakaro rya Fibrociment cyangwa se Asbestos. Mu karere ka Ngoma mu ntara y’u Uburasirazuba naho ni hamwe hari bene izi nyubako aho by’umwihariko mu ishuri rya TTC Zaza. Ubuyobozi bw’iri shuri ryubatswe ahagana muri 1935, butangaza ko nta cyizere bafite cyo gukuraho iri sakaro ngo kuko bihenze cyane  ugereranyije n’ubushobozi bw’iri shuri. Bavuga ko hakenewe nibura milioni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mubice bitandukanye mu gihugu haracyagaragara iri sakaro rya Asibestose isakaro bivugwa ko rigira ingaruka mbi k’ubuzima bw’abantu byumwihariko mukarere ka Ngoma m’umurenge wa Zaza hari Ikigo cy’amashuri cya TTC Zaza ni rumwe m’urugero rufatika bigaragara ko hakenewe ubuvugizi.

Iki kigo cy’amashuri cya TTC Zaza hafi yacyose dore ko ari nakinini cyane gishakaje aya mabati ya Fibro-Cement cyangwa se Asibestose nkuko ahenshi bakunda kuyita. Kimwe cya cumi cy’iki kigo cy’amashuri nicyo gishakaje amabati asanzwe, byumvikana ko ahandi hose hasigaye hasakaje iri sakaro rya Asibestose.

Umuyobozi w’iri shuri Kabandana Damien, akaba asaba ko bahabwa ubufasha iryo sakaro rigahindurwa ngo kuko iri shuri ntiryabyishoboza kugiti cyaryo ngo ndetse ntanikizere cyuko n’ababyeyi bashobora kubona amafaranga asabwa agera nibura kuri milioni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muyobozi w’iri shuri kandi arasaba abarangije muri iri shuri mumyaka yacyera kuko abenshi hari ubushobozi bufatika bamaze kugeraho ko bagira uruhare mugufasha iri shuri hagakurwaho iri sakaro.

Ir. Habineza Alfred akaba akora imirimo y’ubwubatsi aratangaza ko iri sakaro rya Fibro-Cement cg  se Asibestone rigira ingaruka k’ubuzima bw’abantu aho rifata imyanya y’ubuhumekero nko kuba byatera cancer y’ibihaha gusa ngo binarahenda gukuraho iri sakaro. 

Iri shuri ryatangiye kubakwa ahagana mu mwaka 1935 riza gufungura imiryango mu mwaka 1948.

Usibye iri shuri rya TTC Zaza hari n’izindi nyubako zigaragara muri aka karere ka Ngoma zishakaje asibesitosi ariko inyinshi murizo akaba arizabihay’imana.

Elia Byukusenge, Isango Star 

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager