oct
13
2015

Ngoma : ivuriro rimaze imyaka 2 ryubatswe ariko ntirikora

Abaturage batuye mu kagali ka Kagarama mu murenge wa Rurenge akarere ka Ngoma ho muntara y’u Burasirazuba baratangaza ko bagize igitekerezo kiza cyo kwiyubakira ivuriro mu kagali, gusa ubu bakaba binubira ko rimaze hafi imyaka ibiri ryaruzuye ariko rikaba ritaratangira gukora. Byatewe nuko nta bikoresho ndetse n’abaganga bo gukora muri iri vuriro. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buravuga ko burimo kuganira na minisiteri y’ubuzima kugirango iri vuriro ritangire gukora aho butanga gahunda yo mumpera z’uyumwaka wa 2015, gusa iki cyemezo bakaba batacyumva kimwe n’ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba aho buvuga ko ntakintu na kimwe cyatuma abaturage bativuza kandi bariyubakiye ivuriro. 

Aba baturage bo mukagali k’akagarama umurenge wa Rurenge mukarere ka Ngoma baravuga ko biyubakiye  ivuriro(post de santé) ariko kugeza nanubu hashize hafi imyaka ibiri ritarakora. Haribazwa impamvu bidashyirwamo ingufu kugirango ibikoresho nkenerwa ndetse n’abaganga ngo baboneke. Aba baturage baravuga ko babangamiwe no kuba bakomeza kwivuriza kure kandi bariyubakiye ivuriro kuribo ngo babona basa nkaho aribo basigaye inyuma muri aka karere ka Ngoma.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise usa nkaho adatanga igisubizo cyinyuze aba baturage ndetse n’ubuyobozi bw’intar aravuga ko hamwe n’ibindi bibazo by’ubuvuzi biri muri aka karere ka Ngoma , ngo bari mubiganiro na minisiteri y’ubuzima kugirango ibi bibazo bikemuke.

Gusa umuyobozi w’intara y’u Burasirazuba Madame Uwamaliya Odette ntiyumva kimwe n’umuyobozi w’akarere ka Ngoma uburyo iki kibazo gishobora gukemuka kuko kuri Guverineri we ngo ibibazo by’ubuzima ntibikwiye gutizwa nagato, kuri we ngo ntabwo byumvikana. Goverineri Odette Uwamaliya.

Bimwe mubikenewe kugirango iri vuriro ryubatswe n’abaturage kugitekerezo cyabo ubwabo rikore, harimo kubona abaganga, imiti, ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa kwa muganga bidashobora gukorwa n’abiyubakiye iri vuriro.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager