Ngoma : Ruswa muri “Girinka”
Umugabo witwa Kalisa Gaston ushinzwe ubudehe mu mudugudu wa Kiyanja mukagali ka Rugese m’umurenge wa Rurenge akarere ka Ngoma ho muntara y’u Burasirazuba ari mu maboko y’inzego zishinzwe umuteko mu karere ka Ngoma arakekwaho kurya ruswa y’ibihumbi 20.000 y’u Rwanda ,yahawe n’uwagombaga guhabwa inka muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda. Polisi y’u Rwanda muntara y’u Burasirazuba iremeza ko koko uyu mugabo afunzwe kandi yemera icyaha cya ruswa muri gahunda ya girinka ngo rero akaba ategerejwe gushyikirizwa ubutabera.
Uyu mugabo Kalisa Gaston wo mu mumudugudu wa Kiyanja akagali ka Rugese m’umurenge wa Rurenge akarere ka Ngoma yemera ko koko aya mafaranga ibihumbi makumyabiri yayahawe hagamijwe guha inka utaruyikwiye gusa ariko akavuga ko yabitewe n’umuyobozi w’umudugudu.
Ako yita agafanta rero ni ibyo bihumbi makumyabiri yahawe nuwo wagombaga guhabwa iyi nka yo muri gahunda ya girinka munyarwanda.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda muntara y’uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi aremeza ko koko uyu mugabo afunzwe kandi yemera icyaha cya ruswa muri gahunda ya girinka ngo rero akaba ategerejwe gushyikirizwa ubutabera akanavuga ko aramutse ahamwe n’icyaha yahanwa hagendewe kungingo ya 634 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha bya ruswa mu Rwanda.
Abaturage bakunze kugenda bavuga kenshi ko hatangwa ruswa muri iyi gahunda ya girinka munyarwanda gusa kugeza ubu si benshi babihaniwe ugereranyije nuko bivugwa.
Elia Byukusenge, Isango Star