nov
18
2015

Ngoma : urubyiruko rurahugurirwa kwihangira imirimo

Murwego rwo kongerera ubushobozi ba rwiyemeza mirimo bato bo mu karere ka Ngoma, mu ntara y’Uburasirazuba, abasaga maganabiri baturuka hirya no hino muri aka karere bahurijwe hamwe n’inama y’igihugu y’urubyiruko k’ubufatanye n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda. Bahabwa ubumenyi butandukanye buzabafasha kwihangira imirimo. Uru rubyiruko rwabwiye Radio Isango Star ko n’ubwo nta gishoro bafite, ngo icyangobwa nukubanza kugira ubumenyi buhagije.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe k’urubyiruko rusaga 200  rwo mukarere ka Ngoma yatanzwe n’umuryango wo mu gihugu cy’ubwongereza witwa Emerging Leaders Organisation, uru rubyiruko rwahuguwe k’ubuyobozi no kwihangira imirimo.  Abahuguwe babwiye Isango Star ko nubwo nta gishoro bafite ngo icyangombwa cyarukubanza kugira ubumenyi mukwihangira imirimo. Kubwabo ngo igshoro sicyo cyiza mbere bakurikije uko babihuguriwe.

Uwineza Pacifique,  umukozi mu cyumba cya ba Rwiyemezamirimo bakiri bato m’urugaga rw’abikorera mu Rwanda akaba ari bamwe mubateguye aya mahugurwa nyuma y’aya mahugurwa biteguye ko uru rubyiruko rugiye kuba igisubizo cy’ibibazo biri hanze aha bijyanye no kwihangira imirimo. Uwineza arakomeza agira inama uru rubyiruko kumenya igikenewe mukwihangira imirimo kandi akanabashishikariza gukorera hamwe.

Amahungurwa nkaya yateganyijwe guhabwa urubyiruko rwo mubice bitatu by’igihugu aribyo I Huye muntara y’amajyepfo, ikabuga m’umugi wa Kigali ndetse na hano Ingoma muntara y’u Burasirazuba.

Elia Byukusenge, Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager