jui
03
2021

Niteguye kuzahura nawe - Ibikubiye mu ibaruwa Kagame yandikiye Ndayishimiye w’u Burundi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko yiteguye guhura na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye hagamijwe kurebera hamwe uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gushimangirwa.

 

Ibi Perezida Kagame yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye Perezida Ndayishimiye amusubiza ku butumire yari yamuhaye ngo azitabire ibirori byo kwizihiza imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.

Iyi baruwa yashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi kuri uyu wa 2 Nyakanga 2021 igaragaza ko Perezida Kagame yishimiye ubutumire bwa mugenzi we, gusa amubwira ko atazabasha kuboneka ahubwo azohereza Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ngo amuhagararire.

Nk’uko iyi baruwa ibigaragaza Perezida Kagame akomeza avuga ko u Burundi n’u Rwanda bikwiye kubyutsa igihango cy’amateka ibihugu byombi bifitanye.

Yagize ati “Wakoze ku bw’ubu butumire bwo kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’ubwigenge bw’u Burundi bizaba ku wa 1 Nyakanga 2021. Iyi ntambwe y’igihugu cyanyu kandi ni nk’amahirwe yo kubyutsa igihango cy’amateka kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”

Perezida Kagame yavuze ko mu izina ry’Abanyarwanda yifuriza u Burundi ibyiza. Ati “Nashakaga gufata uyu mwanya ngo mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, no ku giti cyanjye, wowe n’abaturage b’u Burundi mbifurize amahoro n’uburumbuke mu gihe mwizihiza iyi sabukuru.”

Yiteguye guhura na Perezida Ndayishimiye

Mu gusoza iyi baruwa Perezida Kagame yavuze ko yiteguye guhura na mugenzi we w’u Burundi.

Ati “Nishimiye kuba nabona undi mwanya wo guhura nawe, mu gihe dukomeje gukorana bya hafi mu gushimangira umubano wa kivandimwe hagati y’ibihugu byacu.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame butanga icyizere cyo kuzahuka ku mubano w’ibihugu byombi buje buri mu murongo umwe n’ubwo Perezida Ndayishimiye yatanze kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Nyakanga 2021, aho yagaragaje ko hagiye gufungurwa “igitabo gishya” mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba u Rwanda rwifatanyije n’u Burundi mu kwizihiza ubwigenge ari akanyamuneza ku Barundi.

Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira.”

Yakomeje abwira Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wahagarariye u Rwanda muri ibyo birori, ko urugendo yagiriye mu Burundi rwafashwe n’abaturage b’iki gihugu nk’igitangaza kubera ubushyamirane bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Niba mubibona neza Abarundi, uru rugendo mugiriye aha ni nk’igitangaza babonye, mu gihe hari hashize iminsi turi kuryana. Icyo nashakaga kubabwira ni kimwe mu Kirundi no mu Kinyarwanda tubivuga kimwe [...] Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge, kubona uyu munsi mutuzaniye akarenge, bifite icyo bivuze twabonye kandi twumvise.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda n’u Burundi bigiye kwandika igitabo gishya mu bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Ndayishimiye yasabye Dr Edouard Ngirente kumubwirira Perezida Kagame n’Abanyarwanda, ko uruzinduko yahagiriye rumusigiye icyizere gikomeye ku mubano mwiza w’ibihugu byombi.

Kuva mu 2015 u Rwanda n’u Burundi ntibirebana neza nyuma y’uko ibihugu byombi byagiye bishinjanya gushyigikira imitwe y’abashaka guhungabanya umutekano.

Ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste ku munsi wo kwiizihiza imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge

Perezida Kagame yavuze ko u Burundi n’u Rwanda bikwiye kubyutsa igihango cy’amateka ibihugu byombi bifitanye (Iyi foto yafashwe muri Gashyantare 2021 ubwo Perezida Kagame yashyiraga umukono ku masezerano yo kwinjira muri gahunda ya The Giants Club, igamije gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima)

Langues: 
Thématiques: 

Partager