mai
26
2021

Ntidushobora gutanga abantu baduhungiyeho - Kagame avuga ku Barundi bagerageje ‘Coup d’etat’ bagahungira mu Rwanda

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yakuriye inzira ku murima u Burundi bushaka ko abakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu bahungiye ku butaka bw’u Rwanda mu 2015, boherezwa bagashyikirizwa inkiko.

 

U Burundi bwashegeshwe n’ibibazo bya politiki kuva mu myaka itandatu ishize uhereye igihe byamenyekaniye ko uwari Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza ashaka kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

Abantu ibihumbi batangiye kwirara mu mihanda bigaragambya bamagana ukwigundiriza ku butegetsi bavuga ko kunyuranye n’itegeko nshinga iki gihugu cyagenderagaho.

Ibintu byaje kuzamba kurushaho ubwo abatari bashyigikiye Pierre Nkurunziza barangajwe imbere na Gen. Godefroid Niyombare bahirikaga ubutegetsi ariko umugambi ukabapfubana maze bamwe muri bo bagahungira mu Rwanda.

Ubutegetsi bw’u Burundi bwatangiye kwijundika u Rwanda ko rwakiriye izi mpunzi bwita ko zakoze ibara burusaba kubatanga ngo bacirwe imanza ariko rwo rurabyanga.

Ubwo Perezida Kagame yaganiraga na Jeune Afrique ubwo aherutse kwitabira Inama ku iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, i Paris mu Bufaransa, yagarutse kuri iyi ngingo avuga ko u Rwanda rudashobora gutanga impunzi zarugannye zishaka gusama amagara yazo.

Ati “Bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi mu Burundi banyuze mu Rwanda mbere yo gukomereza i Burayi. Aba barimo abasirikare bakuru, abadepite n’abaminisitiri. Abatari bafite andi mahitamo y’aho bakwerekeza, uyu munsi bahari nk’impunzi.”

“Twabwiye u Burundi na Loni ko niba bashaka abo bantu tuzababaha ariko kizaba ari ikibazo kibareba. Ku bitureba twe ntidushobora gutanga abantu baje baduhungiyeho ahubwo icyo tugomba kwizeza ni uko mu gihe cyose bagihari nta n’umwe muri bo uzisuganyiriza ku butaka bwacu ngo atere u Burundi. Nihagira ushaka kubatwaka ngo abajyane i Burundi azirengera ingaruka. Twabibwiye Abarundi, ikindi bashaka ni iki?”

Perezida Kagame yibaza impamvu mu bagize uruhare muri iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi mu Burundi hari abaherereye mu Bufaransa, mu Bubiligi no mu bihugu bya muri Scandinavia nyamara Guverinoma y’u Burundi ikaba itarigeze isaba ibyo bihugu kubohereza cyangwa ngo ibigenere uko bibafata.

Nubwo bimeze bityo, impande zombi zagiye zigaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kuvugurura umubano w’ibi bihugu bituranyi.

Avuga ku nkomoko y’izi mpinduka, Perezida Kagame, yavuze ko bishoboka ko ubutegetsi bushya bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bwabigizemo uruhare cyangwa igihe kikaba ari cyo cyaba cyarafunguye amaso Abarundi bakamenya igikwiye, bakibaza impamvu bakomeza kwenyegeza umuriro mu gihe imibanire myiza izana inyungu kuruta amakimbirane.

Gusa ngo haracyari ikibazo u Rwanda ruvuga ko rutazihangana mu gihe u Burundi bukiri indiri y’abahungabanya umudendezo warwo ahubwo ruzagerageza gukemura iki kibazo n’ibyihishe inyuma yacyo.

Ati "“Niba hari ushyigikiye umwe mu baturwanya, ibyo biba bivuze ko dufite ibibazo bibiri duhanganye na byo; urenga imipaka akatubaho ibitero n’undi umushyigikiye mu buryo bw’ibanga. Niba umuturanyi ashaka guhungabanya ubusugire bwacu, akaduteza umutekano muke akoresheje imitwe yitwaje intwaro ntabwo dushobora kubyemera.”

Mu minsi ine ishize mu Karere ka Rusizi abarwanyi ba FLN bahagabye igitero baturutse mu Burundi bakaba ari na ho basubiye nyuma yo kwirukanwa n’Ingabo z’u Rwanda, gusa igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko aya makuru ari ibinyoma.

Ntibwari ubwa mbere kuko muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk’aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

Si ubwa mbere Bweyeye igabweho ibitero by’iterabwoba kuko muri Nzeri 2019 Inyeshyamba za FLN z’umutwe w’iterabwoba wa MRCD zagabye igitero ariko Ingabo z’u Rwanda zikabatesha bataragera mu gace gatuwe n’abasivili.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga Abarundi baruhungiyeho

Langues: 
Thématiques: 

Partager