sep
03
2018

Nyagatare: Abafite ubumuga ntibitabiriye amatora ku byinshi

Mu gihe byagaragaye ko umubare w’abafite ubumuga bitabiriye amatora y’abadepite mu Karere ka Nyagatare ari muto cyane, abari muri icyo cyiciro bifuje ko bashyirirwaho uburyo bworoshye bwabafasha kugera aho amatora abera, kugira ngo nabo buzuze inshingano zabo nk’abandi Banyarwanda.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, abatuye akarere ka Nyagatare bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’abadepite. Ku biro by’itora rya Nyagatare, hari hateraniye abaturage benshi bari ku mirongo. Ubwitabire bw’abafite ubumuga kuri ibyo biro by’itora bwari buke hagereranyijwe umubare wabo, nkuko Karemangingo Louis ufite ubumuga bwo kutabona, abyemeza.

Manishimwe Edouard w’imyaka 44, umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu wabashije kwitabira ayo matora, yatangaje ko impamvu abafite ubumuga batitabiriye amatora, ahanini byaturutse ku ntera iri hagati y’ahatorerwa n’aho batuye, ati “Abafite ubumuga batuye kure y’ibiro by’itora, kandi benshi bafite amikoro make yo kubona amafaranga y’urugendo, ndetse benshi muribo, ntibashobora no kugendera kuri moto”.

Uwitije Claude nawe ufite ubumuga by’akaguru k’ibumoso, ati “Reba nkanjye sinshobora kugenda kure kubera ko ntafite amaguru yombi. Kugendera ncumbagira  ahantu harehare ni ikibazo kinkomerereye cyane."

Uwitije anavuga  kandi ko Komisiyo y’amatora (NEC) yari yemejeko abafite ubumuga bazajya batorera hafi y’ingo zabo, ati “ Mu byukuri, hamwe na hamwe, ibiro by’itora biri ku mashuri ahegereye abaturage, ariko kubera ko abaturage bose badatuye mu midugudu, abafite ubumuga nibo bagorwa bajya gutora kandi bafite intenge nke”.

Abaturage ba Nyagatare bari benshi  mu matora y’abadepite. Kamana Isidore w’imwaka 68, yemeza ko abaturage bamze kugira umuco w’amatora. Avuga ko yatoye Itegeko nshinga (referendum constitutionnelle) muri 2003, atora Peresida wa republika icyo gihe n’abadepite, kugeza na nubu agikomeza gutora mu mutuzo.

Manzi Gérard

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager