avr
05
2016

Nyagatare : abubatse umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ntibishyuwe

Abaturage bakoze imirimo yo kubaka umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa na sosiyete y’ubwubatsi yo mugihugu cya Uganda yari yabahaye akazi nyuma ikaza kugenda itabishyuye bakaba basaba leta y'u Rwanda kubishyuriza gusa Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare aho uyu mupaka ubarizwa buratangaza ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iyi kampani ibishyure umwenda w’amafaranga ibabereyemo. 

Aba bakozi basaga 140 bavuga ko bafitiwe umwenda bari mu byiciro bitandukanye birimo abubatsi n’abahereza babo, abafite sitasiyo z’itangaza amavuta y’imodoka, ndetse  n’abagiye bakodeshwa imodoka zatwaraga umucanga ndetse n’amabuye kuri uyu mupaka, aho ngo bose bafitiwe amafaranga asaga miliyoni 15 batishyuwe.

Aba baturage bavuga ko bakoreye sosiyete yo mugihugu cya Uganda yitwa Clealine Contractors Ltd baratakamba rero basaba leta y’u Rwanda ko yabishyuriza aya mafaranga bakoreye ubwo iyi kampani yubakaga umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda. Nsengimana  na Ntezirizaza Emanuel  ni bamwe mu bakoreye iyi societe ariko ntibishyurwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, bwizeza abaturage bafitiwe umwenda ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iyi kampani ibishyure umwenda w’amafaranga ibabereyemo, nkuko byemezwa na Judith Mukanyirigira umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mukarere ka Nyagatare. 

Iyi kampani yambuye aba batura yaje gusimburwa muri iyi mirimo n’indi yitwa  DONGIL bivugwa ko ngo arinayo yari yayihaye akazi maze iba ariyo irangiza imirimo yo kubaka inyubako z’umupaka zirimo one stop boarder post ubu uyu mupaka ukaba waranamaze gutahwa nubwo abawubatse batishyuwe.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager