mai
10
2016

Nyagatare : Bugarijwe n’imvubu ndetse n’ingona

Abatuye mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare ho mu burasirazuba bw’u Rwanda, baratangaza ko bugarijwe n’imvubu ndetse n’ingona zibavutsa ubuzima mugihe bagiye gushaka amazi muruzi rw’akagera yo gukoresha mu ngo zabo, bagasaba ko bakwegerezwa amazi kimwe n’abagenzi babo bo mutundi tugari tugize uyu murenge wa Matimba kugira ngo hirindwe ko bakomeza kuvutswa ubuzima n’izo nyamanswa. Ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba butangaza ko bwakoze ubuvugizi aho ubu ngo hatangiye gutunganywa imiyoboro y’amazi kugira ngo agere kuri aba baturage.

Imvubu ndetse n’Ingona nizo nyamaswa aba baturage batuye mu kagari ka Kanyonza muri Matimba ho mu karere ka Nyagatare bavuga ko zibugarije ngo kuburyo bamwe barimo kuhasiga n’ubuzima iyo bagiye kuvoma mu mugezi w’akagera nacyane ko nta mazi meza bagira batunzwe no kuvoma uyu mugezi utemba. Ubwo twahuraga nabamwe mubatuye hano I Matimba bavuye kuvoma kuri uyu mugezi w’akagera batubwiye agahinda kabo ngo batewe n’inyamaswa zirimo kubambura ubuzima.

Barakomeza bagaragaza ko nubwo bavoma aya mazi ngo ni ukubura uko bagira kuko aya mazi ari mabi cyane bagasaba ko bakwegerezwa amazi meza mukagari kabo.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa matimba, ni Mwumvaneza Emanuel, mukiganiro twagiranye kumurongo wa telephone nawe yemeje ko iki kibazo cyo kutagira amazi kuri aba baturage ngo giteje umutekeno muke.

Mwumvaneza Emanuel akomeza atangaza ko hakozwe ubuvugizi kuri aba baturage, ubu hakaba haratangiye gutunganywa imiyoboro y’amazi izafasha mukubagezaho amazi.

Atanga ikizere kuri aba baturage uyu muyobozi kandi yavuze ko ubu uyu muyoboro warimo utunganywa ngo wari kuba warageze muri aka kagari, ariko ngo havutsemo ikibazo gito kuko ikigo cyigihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi mubaturage wassac  ngo cyatanze isoko ry’amatiyo atinda kuboneka, ariko ngo namara kuboneka uyu muyoboro uzakomeza gutunganywa ugezwe muri aka kagari bityo  abahatuye bahite bagezwaho amazi meza.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager