nov
16
2015

Nyamagabe: Abahinzi barabyinira ku rukoma ko batazongera kurumbya

Nyuma yo kumara igihe kirekire bahinga bakarumbya, bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Nyamagabe barishimira ko batunganyirijwe igishanga n’amaterasi y’indinganire bizabafasha kongera ubuso bwaho bahinga kandi n’umusaruro ukiyongera.

Igishanga cya Cyogo gifite ubuso bwa Hegitali zigera kuri 76 n’amaterasi y’indinganire afite ubuso bwa Hegitali 138, niyo yatunganyijwe  ku nkunga  ya Repubulika ya Korea (koreya y’amajyepfo).

Bamwe mubahinzi bashingiye ku buryo iki gishanga n’amaterasi byatunganyijwe, baravuga ko biteze umusaruro ufatika mubihe biri imbere.

Mukarugabiro utuye mu kagali ka Karama yagize ati “mbere na mbere twahawe akazi mu gutunganya aya materasi ndetse n’iki gishanga, tubona mafaranga yo kwikenuza no gutanga Mitiweri, (…) dufite icyizere ko mu minsi iri mbere tuzabona umusaruro mwinshi kuko aho guhinga hatunganiyije turahafite”

Usibye iki gishanga n’amaterasi y’indinganire byatunganyijwe, abatuye Cyanika bubakiwe inzu mberabyombi, ubuhunikiro n’ibindi bikorwa birimo ikibuga cyo gukioniraho imikino y’intoki (Basket ball na Volley ball).

Alphonse Munyentwali, Guverineri w’intara y’amajyepfo, yibukije abatuye umurenge wa Cyanika ko kuba haratoranyijwe hakagezwa ibikorwa  bifasha abaturage mu iterambere, ari andi mahirwe yo kubyaza umusaruro.

Yagize ati “ ntabwo nshidikanya ko abaturage bafite ubushake n’umurava byo gukora, ariko byanze bikunze bakeneye gukomeza kubaba hafi, ibikorwa byo kwigira ntahandi byashingira bidashingiye kubanyarwanda ubwabo, buri wese yifuriza undi icyiza, twese tukabigeraho dufatanyije”

Ambasaderi wa Repubulika ya Korea mu Rwanda, Yongmin PARK, yavuze ko ibyo bakoze bikwiye kuba umusingi uhindura ubuzima bw’abaturage, kandi iterambere mu trwanda rishoboka kuko no muri Korea ryasobotse.

Ati “ibyo umushinga wabafashije ni bito, ni umusingi ubafasha gutera intambwemu gakora byinshi bihindura ubuzima bwanyu, imiryango yanyu n’igihugu cyanyu, kuba igihugu cyanjye cyarateye imbere bivuze ko n’u Rwanda bishoboka ko rwatera imbere”

Meya wa Nyamagabe Philbert MUGISHA yizeza abahinzi, ko n’uwaba afite impungenge yashyira umutima mu gitereko, kuko ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bazakomeza kubaba hafi, ubuhinzi bukagenda neza kandi bugatanga umusaruro.

Usibye inkunga yatanzwe na repubulika ya Korea, ibyakozwe byashyizwe mu ngiro  n’umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa PAM, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo “Unity Club”.

Ibimaze gukorwa byose muri uyu mushinga, byatwaye  amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager