fév
26
2016

Nyamagabe: Bagaragaje icyabagize imbata y’ubukene batanga n’inama yo kubwigobotora

N’ubwo babayeho igihe kirekire mu buzima bwa gikene, bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamagabe bahamya ko gukena biterwa n’ubujiji buvanze no kwitinya, kuko nyuma yaho baherewe inyigisho bayobotse imishinga itandukanye, kuri ubu bakaba babayeho neza kandi ubukungu bwabo bwiyongera umunsi ku wundi.

Aba abaturage biganjemo abagore bigishijwe gukora imishinga iciriritse n’umushinga Usaid Ejo Heza wa Global Communities, aho ufite intego yo kubagira ba Rwiyemezamirimo bato.

Immaculle Mukabahizi utuye mu murenge wa Kibirizi, avuga ko  yabayeho mu buzima bugoranye bwa gikene , nyuma aza kwigira inama yo kwiga kudoda imyenda akoreshe icyarahani, ariko yabikora akabona bitamuzanira inyungu ahubwo ari gupfusha umwanya ubusa. Nyuma yo guhabwa inyigisho n’umushinga Ejo heza, kuri ubu aratera imbere umunsi kuwundi.

Aganira na IGIHE, Mukabahizi yagize ati “Icyo umushinga wamfashije ari nacyo cyankuye mu bukene, nuko banyigishije uburyo bwo gukora neza umushinga wanjye, bantinyura no kuyoboka ibigo by’imari, ubu ntakibazo mfite kuko mpereye ku mwuga w’ubudozi, maze kugira imashini ebyiri, mfite inkoko 10 zitera amajyi, abana banjye biga neza, sinshobora kubaburira mituweri, kandi ndabona ibikorwa bajye bitera imbere buri munsi”.

Ephroni Bizumuremyi utuye mu murenge wa Cyanika we yatangiye ubucuruzi bw’amata ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 1600, avuga ko kubera umuhate yagize wo kwiteza imbere n’inyigisho zamuhuguye kuri ubu afite umutungo ubarirwa muri 6 000 000.

Bizumuremyi ati “Navukiye mu muryango ukennye hanyuma y’iyindi miryango, kuko nasanze iwacu batunzwe no guca inshuro, nize amashuri abanza sinayarangiza kubera ubukene, ariko natekereje icyo nakora ntangirira ku mafaranga 1600 ndangura amata y’inshushyu mu kajerekani, hari mu mwaka w’1995, ariko bamwe bakayankopa kuko nari inyangamugayo, nkayaza I nyamagabe mu gasantere, nasubirayo nkabishyura , nanjye nkabika inyungu”.

Arakomeza ati “Umushinge Ejo heza waraje umpugurira gutinyuka nkakorana n’ibigo by’imari, kandi nkakora ubucuruzi bufite intego, nkareka gucuruza mu kavuyo, (…) nakoze ibyo banyigishije kuburyo ubu nabashije kugura ishyamba, ngura amasambu, niyubakira inzu, mfite inzu nkoreramo nyikodesha 100 000 ku kwezi, nkoresha bakozi batandatu, nijye utanga amata muri Alimentation zose zo mu mjyi wa Nyamabage. Ninjiza amafaranga 200 000 buri kwezi, ubu umutungu wanjye uri nko muri miliyoni esheshatu”.

Icyo abatuye muri Nyamagabe bahuguwe n’uyu mushinga bahurizaho, nuko gukene biterwa n’ubujiji ndetse no kwitinya, cyangwa gukorera mumkavuyo nta ntego.

Laurien Jyambere, Umukozi wa Global Communities mu mushinga Ejo Heza, avuga ko bafite intego yo kwigisha abaturage bari mu bukene, kwitinyuka bagakora bakavamo ba rwiyemezamirimo baciriritse. Ashingiye kubyo abo bigishije mbere bagezeho, ahamya ko kuva mu bukene bishoboka kkuri buri wese ubushatse.

Jyambere ati “Turabigisha, tukabana nabo, tukabafasha kunoza imishinga bifuza gukora, ku buryo bajya muri bizinesi bazi icyo bashaka, bafite intego. Urebye aho bavuye n’ubuhamya bafite, ntiwashidikanya kuvuga ko kuva mu bukene bishoboka, icyangombwa ni ubushake no kwiyemeza”.

Mu gihe cy’amazi atandatu umushinga Ejo Heza umara uhugura abaturage ku mishinga itandukanye, mu turere umunani ukoreramo umaze kwigisha abantu 2 140.

Abo mu karere ka Nyamagabe barenga 230 baherutse guhabwa inyemezabumi zerekano ko bigishijwe gukora imishinga ibemerera kuba ba rwiyemezamirimo bato.

Muri iki gikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe, Jean Pierre Nshimiyimana, yashimiye Umushinga Ejo Heza, n’abaturage biyemeje guhashya ubukene, avuga ko ari ibikorwa byiza bifasha akarere kugera ku mihigo kiyemeje yo kugeza abagatuye ku iterambere rirambye.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd  

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager