mar
02
2016

Nyamagabe: Yahereye ku mafaranga 1 600 none ni rwiyemezamirimo

Ephroni Bizumuremyi w’imyaka 45 y’amavuko, ni umuturage utuye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Nyamagabe, avuga ko kuvukira mu muryango ukennye byatumye abaho nabi ntiyabasha no kurangiza amashuri abanza, kuko ngo bari batunzwe no guca inshuro.

Kuri ubu umubonye, ukabona n’ibikorwa bye by’ubucuruzi akorera mu mujyi wa Nyamagabe, ntiwakeka ko yigeze kubaho mubuzima bwo guca inshuro, atuye muri nyakakatsi, atagira n’ipantalo yo kwambara.

Mu kiganiro na IGIHE, Bizumuremyi yasobanuye ko kwigobotora ubukene yabigezeho bitewe n’intego yihaye yo gushaka icyo yikorera, kuko guca inshuro yabonaga ntaho bizamugeza.

Avuga ko mu mwaka w’1995 aribwo yatangiye kwikorera ahereye ku y’u Rwanda mafaranga 1 600, acuruza amata y’inshyushyu, akuye mu giturage.

Yagize ati “Natangiye ndangura amata atuzuye akajerekani, nkaza nkayagurisha mu mujyi wa Nyamagabe, nkagenda nongera, (…) ubu nibyo ngikora ariko namaze gutera imbere, mfite abakozi bajya kuyazana; ninjye utanga amata muri alimentation zose zo mu mujyi wa Nyamagabe”.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana barindwi, avuga ko akimara gushinga urugo yari atuye mu nzu ya Nyakatsi, abana be batabasha kwiga, abagaburira ari uko avuye guca inshuro.

Bizumuremyi ati “Hari mu mwaka w’1992 ntunzwe no guca inshuro gusa, duhingira amafaranga 200 ku munsi, umuntu adashobora kwigurira umwambaro, abana batiga, ku buryo n’uwantumiraga mu bukwe nangaga kujyayo kubera kubura ipantalo yo kwambara, imyenda yanjye yari iteye ibiraka”.

Akomeza gusobanura urugendo yanyuzemo yigobotora ubukene, Bizumuremyi avuga ko mu yamaze imyaka irenga 10 akora akazi ko kugemura amata mu mujyi wa Nyamagabe, ariko akabona adatera imbere uko bikwiye.

Mu mwaka wa 2010 nibwo yatangiye kujya yitabira amahugurwa, yateguwe n’imishinga itandukanye, ahakura ubumenyi bwatumye afata umwanzuro wo kwagura ibikorwa bye no gukora neza ubucuruzi adahuzagurika.

Ati “Umushinga wampuguye gutinyuka nkakorana n’ibigo by’imari, kugira ngo mbashe kugira igishoro gihagije, bamaze kumpugura naratinyutse nkodesha inzu mu mujyi ntangira gukoreramo, ku buryo naje no kwagura ngira na Butike”.

Kuri ubu Bizumuremyi akoresha abakozi batandatu, uwo ahemba amafaranga macye amahuba 20 000, naho uwo aha menshi ni 35 000.

Mu bikorwa bye by’ubucuruzi ateganya kwagura, kuri ubu avuga ko yinjiza amafaranga y’u Rwanda 200 000 ku kwezi, aho umutungo wose awubarira muri 6 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuba yaravuye ku mafaranga 1600 akagera kuri miliyoni esheshatu, akava no munzu ya nyakatsi akiyubakira inzu nziza, Bizumuremyi avuga ko abona ejo hazaza kuri we n’umuryango we ari heza, agasaba buri wese gutinyuka gukora, ariko cyane cyane aharanira kuva mu bujiji.

Kubera gukorera ku ntego agamije iterambere rirambye, Bizumuremyi avuga ko yamaze kwiyubakira inzu nziza atuyemo ku muhanda, atangira mituweri abantu 10 bagize umuryango we (abana barindwi, umugore we na Mama we), abana be bariga, yaguze amashyamba abiri, kandi akodesha inzu acururizamo y’ibihumbi 100.

Bizumuremyi avuga ko mu mishinga ya vuba ateganya gukora, harimo kubaka inzu mu mujyi wa Nyamagabe yo guturamo no gucururizamo.

Hari inama agira abakiri bato

Ashingiye ku buzima bugoranye yanyuzemo, Bizumuremyi agira inama abakiri bato kutagira akazi basuzugura, ariko cyane cyane bakihatira kwiga barwanya ubujiji, kandi bakibanda ku kwiga imyuga.

By’umwihariko avuga ko yasanze igituma abantu bamwe bahera mu bukene biterwa no kwiheba bakumva ko kubuvamo bidashoboka, cyangwa kwitinya bumva ko ntacyo bashobora.

Ikindi asaba buri wese wiyemeje kwikorera ni gutinyuka agakorana n’ibigo by’imari, kuko bifasha kwagura ibikorwa no gukorera ku ntego.

Usibye Bizumuremyi na bamwe mu batuye mu karere ka Nyamagabe, baganiriye na IGIHE bagaragaje ko ubukene buterwa n’ubujiji, kwitinya no kutigirira icyizere, aho bagaragaje aho bavuye naho bamaze kwigeza.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager