Nyamasheke : bahuguriwe kurwanya ibiyobyabwenge
Abahagarariye amatsinda yo kurwanya virus itera Sida mu Karere ka Nyamasheke na Karongi barasabwa kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma.
Ni mu mahugurwa yashojwe kuri uyu wa gatanu yari amaze igihe cy’iminsi 5 yateguwe n’umushinga ADRA RWANDA yari agamije kurwanya ibiyobyabwenge bakaboneraho no kurwanya ubwandu bushya bwa virus itera Sida
Ibiyobyabwenge bimaze kugaragara ko bimaze gukwira ahantu henshi haba mu mijyi mu byaro haba mu bato no mu rubyiruko .Nimuri urwo rwego umushinga Adra RWANDA wateguye amahugurwa y’iminsi 5 uhugura abahagarariye amatsinda yo kurwanya SIDA kuko byagaragaye ko uwamaze gufata kuri ibyo biyobyabwenge ata ubwenge agakora ibyo yishakiye birimo n’ubusambanyi bityo bigakwirakwiza ubwandu bwa virus itera sida.
Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko bagiye gushaka abasabistwe n’ibyo biyobyabwenge bakabigisha babereke ububi bwabyo Nyiranzarubara Claudine waje ahagarariye club Turengere ubuzima ikorera mu murenge wa Gashali mu karere ka Karongi ati:ibyo nkuye muri aya mahugurwa nzabigeza mw’itsinda ndimo nyuma dufate ingamba dufatanye gushaka abo bantu.Samuel Mushimiyimana wo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke uri muri club y’urubyiruko Amazi si yayandi ati: ngiye kuba uwa mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge nk’urubyiruko mfasha n’urubyiruko rwo mu murenge wa gihimbo ndetse no mu karere no mugihugu hose kuko turi Rwanda rw’ejo
Madame Umulisa Sylivie uhagarariye icyiciro cy’ubuzima muri Adra Rwanda ati: abahuguwe batubere intumwa nziza mubyo bungutse muri aya mahugurwa ntibazabigire ubwiru.
Bankundiye Ethienne ushinzwe guteza imbere ubuzima mu karere ka Nyamasheke yashimye ADRA RWANDA nk’umufatanyabikorwa ubafasha buri gihe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ati tubijeje gufatanya muri ubu bukangurambagaa mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Insanganyamatsiko yayamahugurwa yamaze iminsi igera kuri 5 yagira iti:ubuzima buzira ibiyobyabwenge n’intwaro mu gukumira ubwandu bwa virus itera Sida.
UWIYERA JULIE RADIO ISANGANO