sep
17
2019

Nyamasheke:Umuturage wari wajyanwe mu kigo ngororamuco azira kuvugisha itangazamakuru yarekuwe

Umuturage witwa Nshimiyimana Ananias wo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kagano, nyuma y’icyumweru kirenga ashyizwe mu kigo ngororamuco abaturage bamwe bavuga yajyanyweyo kubera kuvugisha itangazamakuru ubuyobozi buvuga ko yabugandiye, kuri uyu wa mbere yazanwe mu mudugudu mu nama y’abaturage bimwe mubyo yashinjwaga bibura gihamya ararekurwa.

Mu cyumweru gishize nibwo twabagejejeho inkuru y’umuturage Ananias utuye mu murenge wa Kagano akagari ka Rwesero, umudugudu wa Mutusa, wari wajyanwe mu kigo ngororamuco abaturage bavugaga ko yazize kuvugana na Radio Isangano, ubuyobozi bwo bukavuga ko yajyanweyo kubera kubugandira, guhohotera umuturage ndetse n’ ibindi,. Kuri uyu wa mbere, habaye inteko yabaturage mu mudugudu uyu muturage atuyemo, umuyobozi w’ akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, bwana Ntaganira Josue Michel wari muri iyi nama abajije niba Ananias ariwe watemye urutoki nyirarwo yavuze ko atamubonye.

Yagize ati “kubera yuko yari afite ikibazo cy’ inzira nyuma yuko ateye akavuyo k’iyo nzira ntabwo izo nsina zatemwe, ahubwo aho tuzitiriye urwo rugo twarabyutse dusanga urwo rugo rwagiye nizo nsina zatemwe”.

Umuyozi w’agateganyo w’ akarere ka Nyamasheke, bwana Ntaganira Josue Michel yavuze ko ibyo byaketswe kubera amakimbirane bari basanzwe bafitanye.

Yagize ati “Ntawamubonye arutema ahubwo ikibazo n’ amakimbirane abantu bari bafitanye hahita hakekwa ko ariwe”.

Uyu muyobozi yaboneyeho gusobanurira abaturage ko iyo nibura haboneka abamubonye arutema koko yari kubihanirwa.

Yagize ati “Nibura iyo tubona nk’ abantu batatu bavuga ko bamubonye arutema ntitwari kumusiga ariko iyo hajemo ibintu byo gukeka, hitabazwa RIB na Polisi hagakorwa iperereza ryimbitse” .

Nshimiyimana Ananias avuga ko we icyo yazize ari uko yavugishije itangazamakuru nk’uko yabibwiwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kagano.

Yagize ati “Uwavuze ngo bamfate bankande kuko navuganye n’ itangazamakuru ni Gitifu w’ umurenge wa Kagano, ibi yabivuze hari n’abandi bantu batanu twari twajyanye”.

Ubwo bari muri iyi nama umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Rwesero, Madamu Mukandayisenga Jeannette yasabye abaturage kujya batanga amakuru kuva uwo munsi.

Yagize ati” Upfa kuba ari amakuru wizeye atariho ivumbi niyo mvugo iriho, amakuru atariho ivumbi muyatange kuva nonaha kugeza Yesu agarutse muge mutanga amakuru”.

Uyu Nshimiyimana Ananias yafashwe kuwa 4 Nzeri uyu mwaka ashyirwa mu kigo ngororamuco cya Nyamasheke.

Kuri uyu wa mbere hatumijwe inama idasanzwe yo gukemura iki kibazo, umwe mubayobozi bo muri aka kagari ka Rwesero,yavuze ko impamvu ari uko mu nteko y’ abaturage isanzwe iba kuwa kabiri abayobozi batari kuba bahari.

Ubu Nshimiyimana Ananias ari kumwe n’umuryango we nyuma y’ icyumuweru gisaga yari amaze mu kigo ngororamuco.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager