mar
19
2016

Nyampinga w ‘u Rwanda 2016 azibanda ku iterambere ry’ubukerarugendo

Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly yasuye intara y’iburengerazuba abonana n’abayobozi bo muri iyi ntara akaba yaravuze ko mubyo azibandaho cyane azibanda k’ubukerarugendo, gufasha abatishoboye abatangira ubwisungane mu kwivuza, anubakira abana b’imfubyi.

Taliki ya 27 Gashyantare  uyu mwaka nibwo nyampinga w’u Rwanda Mutesi jolly yatowe uwo mwanya akaba yarawusimbuyeho Kundwa Doriane warufite iryo kamba mu mwa ka wa 2015.

Mutesi yagize ati: “N’ubwo u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro ahagije ariko rufite ibyiza Nyaburanga   azibanda k’ubukerarugendo kuburyo nabajyaga gukorera ibiruhuko hanze batazasubirayo”.

Guverineri w’intara y’iburengerazuba Madame Mukandasira Caritas yijeje nyampinga w’u Rwanda wanatorewe muriyo ntra ubufatanye

Nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abayobozi biyo ntara yasuye n’ishuri ry’isumbuye ryitiriwe mutagatifu Maria.

Uwiyera Julie, Radio Isangano 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager