mar
18
2016

Nyanza: Hagiye kwifashishwa abafashamyumvire mu kurandura burundu imirire mibi

Ubuyobozi bw’akarereka Nyanza butangaza ko bugiye kwifashisha abafashamyumvire mu guca burundu imirire mibi ikigaragara kuri bamwe mu baturage kandi batabuze ibyo kurya.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yabigarutseho kuri uyu wa gatatu, talikiya 16 Werurwe 2016, mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi kubagenerwabikorwa basaga 4500 b’umushinga EjoHeza, ubwo uyu mushinga wasozaga ibikorwa byawo muri aka karere.

Ntazinda yavuze ko kuba umushinga usojwe, akarere gafashe inshingano yo gufasha abagenerwa bikorwa gusigasira ibyagezweho, ariko kandi bakanabifashisha mu kwigisha abandi baturage ibyiza bagezeho, harimo no guca imirire mibi n’indwara ziyiturukaho.

Yagize ati “Umushinga ugannye ku musozo ariko igikomeye uyu munsi hari abafashamyumvire bahuguwe, natwe nk’ubuyobozi dufashe inshingano ko ibyagezweho tugomba kubikomeza ntibisubire inyuma, (…) abahuguwe rero bazadufasha kugeza kubandibaturageibyobamazekugeraho”.

Bamwe mu baturage bamaze imyaka itanu bakorana na Ejo Heza, bavuga ko bize kurya ifi bayirobeye, ariko bakavuga ko bakibabajwe n’abaturanyi babo bakirwaza indwara ziturutse ku mirire mibi.

Bernadette Mukabatesi wo mu kagari ka Mubuga yagizeati “Hari abaturanyi banjye bafite abana bahuye n’ikibazo cy’imirire mibi kandi batabuze ibiryo, ngiye kujya kubigisha ibyo nigishijwe, kuko nk’ubu mfite abana batanu, kera nigeze kurwaza bwaki kubera imirire mibi, ariko umushinga waratwigishije, ibyo banyigishije mbishyira mu bikorwa, ubu ntamwana wanjye ugifite ikibazo”

John Ames, Umuhuzabikorwa w’umushinga Ejo Heza yavuze ko mu myaka itanu bamaranyen’ababaturagebabigishijebyinshi, abasabakutazabatenguha.

Ames ati “Iyo wigishije umunyeshuri uba ugirango azagere aho ugeze cyangwa aharenge, urumva baramutse basubiye inyuma byadutera isoni, baba badutengushye, (…) ariko ngendeye kubumenyi twabahaye n’umurava nabonye bafite ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bwiza, ndizera ko bazakomeza iterambere”.

Umushinga Ejo Heza wa Global Communities, mu karereka Nyanza ukorana n’amatsinda183agizwen’abantu 4575, aho ubugisha ibikorwa byo kwiteza imbere, birimo kumenya gusoma, kwandika no kubara, kwizigama no gukorana n’ibigo by’imari, kurwanya imirire mib in’ibindi.

Kuri uyu wa 16 Werurwe 2016 uyu mushinga ukaba wasoje ibikorwa byawo uhererekanya ububashan’ubuyobozi bw’akarereka Nyanza.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza ko ibyavuye mu ibarura rya kane ku mibereho y’abanyarwanda, ryagaragaje ko mu mwaka wa 2014/2015 abana bagwingiye kubera imirire mibi banganana 38% mu gihe mu mwakawa 2005 bari 51%.

Iki kigo cyavuze ko aho ikibazo cy’imirire mibi kikigaragara cyane ari mu turere twa Gisagara, Nyamasheke, Gicumbinarutsiro.

Prudence KWIZERA IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager