nov
13
2015

Nyanza : Umunyamabanga nshingwabikorwa ukekwaho kunyereza miliyoni 58 Frs, yakatiwe gufungwa iminsi 30

Kuri uyu wa kane, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, John Habimana Kayijuka, igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kucyaha akurikiranweho cy’ubufatanyacyaha mu inyerezwa ry’umutungo wa Leta ungana na miliyoni zigera kuri 58 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo yari aheruka gutabwa muri yombi akekwaho kunyereza akayabo ka miliyoni zigera muri 58 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu iburanisha riheruka tariki ya 10 Ugushyingo 2015, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Kayijuka akekwaho ubufatanyacyaha ku irigiswa ry’amafaranga agera kuri miliyoni 58, bivugwa ko yibwe n’uwahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari w’Akarere ka Nyanza witwa Nsabihoraho Jean Damascene.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko Kayijuka yakurikiranwa afunze, ku mpungenge z’uko ashobora gutoroka ubutabera, dore ko na Nsabihoraho ufatwa nk’izingiro ry’iyibwa ry’aya mamiliyoni yaburiwe irengere.

Abunganira Kayijuka bo bagaragaje ko Kayijuka akimara kumenya ko amafaranga yibwe yahise yitabaza polisi, ndetse bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere babasha kugaruza amafaranga agera kuri miliyoni 48, bityo basaba ko yaburana ari hanze kuko nta bufatanyacyaha yabigizemo kandi adashobora gutoroka ubutabera.

Kuri uyu wa Kane, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwanzuye ko Kayijuka yagombaga kubanza gushishoza mbere yo gusinya ku nyandiko zisohora amafaranga mu isanduku y’akarere, bityo rutegeka ko akomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30, ari nako iperereza rikomeza.

Urukiko rwavuze kandi ko kuba Kayijuka yarasinye ku nyandiko yatumye amafaranga y’akarere yibwa aribyo bashingiraho bamukekaho ubufatanyacyaha, kandi icyaha akekwaho cyo kurigisa umutungo wa Leta ari icyaha gikomeye.

Urukiko rwongeyeho ko kuba Kayijuka yisobanura avuga ko gusinya atabanje gusuzuma neza impapuro zatumye amafaranga yibwa,  byatewe n’icyizere yagiriye abakozi bakorana, urukiko rubifata nk’uburangare rutabishingiraho bamuhanaguraho gukekwaho ubufatanyacyaha.

Urukiko rwategetse kandi ko Kayijuka afite uburenganzira bwo kuba yajuririra iki cyemezo mu minsi itanu gusa.

Ubwo urukiko rwatangaza imyanzuro yuko Kayijuka agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, yaba we ubwe n’abamwunganira mu mategeko ntanumwe wagaragaye mu rukiko.

Kuva ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John, afungiye kuri Sitatiyo ya Polisi ya Ngoma mu karere ka Huye.

Prucence Kwizera, IGIHE

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager