fév
15
2016

Nyaruguru: Barifuza ivugururwa muri serivise z’ubuzima bahabwa

Abaturage bivuriza kuri Poste de santé ya Nyamirama, iherereye mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko iyo umuntu arwaye n’ijoro cyangwa mu mpera z’icyumweru (weekend) bisaba kurindira bugacya cyangwa abagategereza kugeza kuwa mbere kubera ko nta serivise ziba ziri gutangwa. Bityo bifuza ko inzego zibishinzwe zabakemurira iki kibazo.

Iyi poste de santé ya Nyamirama yakira abaturage bo mu turere twa Gisagara mu mirenge ya Kigembe na Nyanza, aka Huye mu murenge wa Mukura, n’abo muri Nyaruguru mu bice by’icyaro.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo begerejwe aho bazajya babonera serivise z’ubuvuzi, bagifite ikibazo cy’uko umuntu ashobora kurwara akaremba cyangwa akabura ubuzima kubera ko nta mukozi ukora n’ijoro cyangwa mu mpera z’icyumweru (week end)

Mu byifuzo byabo ngo ni uko inzego zibishinzwe zabafasha kubazanira abakozi bakora n’ijoro no muri weekend bakajya babona ubuvuzi bwihuse kuko ku kigo nderabuzima cya Ngera bashobora kujya ari kure.

Mukamana utuye mu kagari ka Nyamirama ati “ Nk’iyo umwana arwaye ntaho tujya kuko abaganga baba batashye, ni gutegereza ejo akamujyana yarembye, (…) ingaruka ni kurembesha umuntu ukabura uko wifata, mbega ni gutegereza apfa, abaho, n’Imana iba ibizi”.

Uwera ati “Turifuza nk’umuganga umwe cyangwa babiri bajya baharara ku buryo warwaza umwana cyangwa nawe urembye nk’umubyeyi agize nk’ikibazo atwite akabona uwamufasha, (…) abayobozi rwose turabasaba ko bareka tukavurwa n’ijoro no muri weekend”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngera, Simon Ndayiragije, avuga koiki kibazo bamaze igihe bakigezwaho n’abaturage, ariko mu mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima amashami nkaya usanga yose ariko akora. Gusa yizeza abaturage ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi ku nzego bireba.

Ndayiragije ati “Icyo tubona cyashoboka ni uko twasaba ko iyi Poste de santé igirwa Centre de santé, kuko urebye abantu bayigana ni benshi, rero icyakorwa ni kubiganiraho n’inzego ikagurwa, nibwo byakunda ko batanga serivise na n’ijoro”.

Ikindi abagana iyi poste de santé bavuga ni uko serivise zihatangirwa zitihuta, kuko hakora abaganga babiri gusa (Labolantin na infirmière), akandi abaza kuhivuriza ari benshi.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager