déc
08
2015

Nyaruguru : basobanuriwe uburyo babyaza umusaruro ibiti batabitemye

Minisiteri y’umutungo kamere mu Rwanda (Minirena) irasaba abanyarwanda kurushaho kwita ku bidukikije birinda gutema ibiti, ahubwo bakareba uburyo babibyaza umusaruro bihagaze, kuko aribyo bizatuma ibinyabuzima mu gihugu bigira ubuzima bwiza.

Umukozi w’agashami ko gucunga amashyamba gakorera muri iyi Minisiteri, Dismas Bakundukize, yabigarutseho ubwo aherutse mu karere ka Nyaruguru, mu gikorwa cyo cyo gushyigikira abahinzi naborozi b’inzuki (abavumvu)

Bakundukize yabwiye abatuye Nyaruguru ko ibiti bigize ishyamba bifite akamaro kanini bihagaze kuruta igihe byatemwe.

Yagize ati “ ni gahunda ihari iri kugenda itera imbere, aho amashyamba ubu afite akamaro ahagaze kuruta igihe yatemwe, kuko nibwo akomeza gutanga serivise tuyakeneraho, nk’imvura, inzuki zikabona aho zihova, kuyungurura umwuka duhumeka n’ibindi”

Yakomeje yibutsa abaturage ko abakoraga bizinesi yo gutwika amakara bagatema amashyamba bakwiye kubigabanya ahubwo bakjya mu bindi bikorwa byo kubaza umusaruro abashyamba batayangiza.

Ati “ ni kureba uburyo batahugira mu gutema amashyamba no gutwika amakara gusa, ahubwo bakita no kubindi nko korora inzuki bakabona ubuki, bagahinga imigina y’ibihumyo n’ibindi, hagatemwa ibiti bicye bikenewe, ni uburyo bwo gusaranganya hitabwa ku bidukikije”

Bamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru nabo bagaragaje ko bamaze kumenya akamaro ko kudatema ibiti, kandi bamaze gusobanukirwa bumwe mu buryo babibyaza umusaruro bihagaze.

Nyirabenda Marie Chantal utuye mu murenge wa Ruheru yagize ati  «  iyo ibiti bishize kyu misozi usanga isuru itwara  imirima, ibyo duhinze bikadupfira ubusa, kandi nizo nzuki ntizabona aho zitara, ndetse natwe umwuka duhumeka watugiraho ingaruka zitari nziza”

Abatuye Nyaruguru kandi bibukijwe ko mu rwego rwo kurushaho kwita ku bidukikije no kubisigasira, Minisiteri y’umutungo kamere izajya ihemba abanyarwanda babaye indashyikirwa mu kwita ku mashyamba yabo no kutayonona.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager