mar
21
2016

Nyaruguru: Gukorera mu matsinda byagabanyije umwanda n’amavunja

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buvuga ko nyuma yaho abaturage bo mu mirenge itrandukanye igize aka karere bitabiriye gukorera hamwe mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ndetse bakajya n’inama, usibye kuba barateye imbere, byatumye  bitabira kugira isuku muri byose n’abarwaye amavunja barayakira.

Mu gikorwa cyo gusoza umushinga ‘Usaid Ejo Heza’ wa Global Communities cyabaye kuri uyu wa 18 Wereurwe 2016, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Francois Habitegeko yagarutse ku musaruro  uyu mushinga watanze mu gihe cy’imyaka itanu umaze ukorere muri aka karere.

Habitegeko  yavuze ko bishimira ko umwanda ku baturage no mungo zabo wagabanyutse cyane, abarwaye amavunja barayakira, umusaruro mu buhinzi n’ubworozi uriyongera, abaturage bigishwa gutegura indyo yuzuye indwara ziterwa n’imirire mibi ziracika.

Habitegeko ati “Turashimira umushinga Usaid Ejo Heza wadufashije kwigisha abaturage kugira isuku, ubu ntamuntu ukirwara amavunja, mu buhinzi bw’ibigori umusaruro wikubye kabiri, abaturage bigishijwe gusoma no kwandika, bigishwa no gutegura indyo yuzuye, icyo twe tugiye gukora nk’ubuyobozi nugukomereza aho bagejeje”.

Mu buhamya butangwa na bamwe mu baturage bakoranye n’umushinga Ejo Heza, bahuriza ku kuba barigishijwe kwiteza imbere badateze amaboko kubagira neza.

Leoncie Nyiraminani utuye mu murenge wa Nyagisozi ati “Icyo umushinga udusigiye cy’ingenzi ni uko twize gukora imishinga y’iterambere, badushyize mu matsinda yo kuzigama, batwigisha isuku, tuzi gutegura indyo yuzuye, mbese byose  batwigishije kubyikorera, urumva rero ko nubwo bagiye bitazatunanira kuko badusigiye ubumenyi”

Laurien Jyambere Umukozi mu mushinga Usaid Ejo Heza yasabye abaturage by’umwihariko gukomeza gukora cyane bita kucyo babigishije cyo gukora ighenamigambi ry’urugo, kuko aricyo kizabafasha gukomeza iterambere.

Jyambere ati “Muzakomeze ibikorwa byiza mukora, cyane cyane ntimuzibagirwe isomo twize ryo gukora igenamigambi ry’urugo, abashakanye bakajya inama, bakiha imihigo, harimo guca umwanda, kwita kumirire myiza, gutanga mituweri n’ibindi”

Mu gihe cy’imyaka itanu umushinga Usaid Ejo Heza umaze ukorera mu karere ka Nyaruguru, ibikorwa byagezweho byashyizwe mu bikorwa ku bufanye n’itorero ADEPR Rwanda ndetse na Duhamic Adri.

Mubindi byishimiwe ubwo uyu mushinga wasizaga imirimo ku mugaragaro, ni uko umubare munini w’amatsinda yakoranye nawo agizwe n’abagore bafatwa nka ‘mutima w’urugo’.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwatangaje ko nubwo hari ibyakozwe, hakiri byinshi bigomba gukorwa, bityo bwiyemeza kuzakorana n’amatsinda umushinga ubasigiye akabafasha kwigisha abandi, kuko bemeranya ko byose bishoboka, icyangombwa ari ubushake no gukorera hamwe.

Prudence Kwizera IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager