mar
02
2016

Nyaruguru: Imiryango irindwi irashinja ubuyobozi kuyishyira mu kaga no kuyitera ubwoba

Imiryango irindwi igizwe n’abantu barenga 40, ituye mu kagari ka Runyombyi umurenge wa Busanze, mu karere ka Nyaruguru, irashinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gushyira ubuzima bwabo mu kaga no kubatera ubwoba, aho kubakemurira ikibazo, kandi ari uburenganzira bwabo.

Abagize iyi miryango bavuga ko barenganyijwe basanyerwa inzu, n’imitungo yabo irangizwa mu gikorwa cyo guhanga umuhanda ujya ahagiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka, aho basabwe kwimuka nta ngurane bahawe kuri ubu bakaba babuze aho berekeza.

Abaganiriye na IGIHE bagaragaje ko ubuyobozi bwabategetse  ko bagomba gusenya inzu zabo bakimuka mu minsi ibiri gusa, bakaba bibaza impamvu batunguwe kandi bagasabwa kwimuka badahawe ingurane.

Icyakora aba baturage bavuga ko hashize amazi abiri bazi ko igihe kizagera bakimuka, ariko ngo bari bagitegereje guhabwa ingurane y’imitungo yabo ibafasha gushakisha aho bimukira, gusa ngo batunguwe no kubwirwa ngo bagende mu minsi ibiri gusa, kandi badahawe ingurane nkuko bari barabibwiwe.

Kuri ubu ngo ubuzima bwabo buri mu kaga kuko abenshi babuze aho bacumbika bakaba bari kurara mu matongo, ndetse n’abana babo bakaba batakijya ku ishuri kubera ko badafite aho bataha.

Umukecuru uri mukigero cy’imyaka 70 y’amavuko yagize ati “ Badusenyesheje ku ngufu, ngo nitwanga gusenya ikimodoka kiri gukora umuhanda kiraza cyesure inzu byose tubihombe, (…) turasaba kurenganurwa kuko bari kutwirukana bataduhaye amafaranga batwemereye, abayobozi bacu aho kubidufashamo nibo bari kuza kudutera ubwoba”.

Nzabonimana nawe ubwo twamusanga mu itongo rye yagize ati “Ibikorwa remezo ntitubyanze, ari ikibabaje ni uko baje badutunguye baduha iminsi ibiri gusa ngo tube twagiye, ubu byatuyobeye twabuze aho ducumbika, inka ziracyari mu biraro, turi kurara mu itongo tuzicunga ngo bataziba”.

Yaba abaturage basenyewe ndetse n’abaturanyi babo, bavuga ko ibiri kubakorerwa ari akarengane, kuko batumva ukuntu bimurwa nta ngurane bahawe, kandi bagatungurwa, ndetse n’ubuyobozi ntibubarengere ahubwo bukabatera ubwoba.

Umusaza witwa Vitali Mazina uri mukigero cy’imyaka 70 y’amavuko yagize ati “ Ibi ndabibonamo akarengane gakabije kuko kubwira umuntu ngo yimuke mu minsi ibiri, umutera ubwoba kandi uri umuyobozi, ari wowe wakamurengeye, (…) wenda iyo batanga iminsi 30 abantu bakitegura, ayo majyambere se asiga abantu uheruheru yo ni majyambere ki?”.

Abaturage bo mu kagari ka Runyombyi barenga 10 baganiriye na IGIHE bagaraje umubabaro mwinshi wibyo bari gukorerwa n’ubuyobozi bifuza ko hakwiye kugira igikorwa, abantu bajya kwimurwa ku nyungu rusange bakajya babanza gutegurwa hakiri kare kandi bagahabwa ingurane ibafasha kubona aho berekeza.

Bibaza impamvu batagira uruhare mu kugena ikiguzi cy’ibyabo

Ikindi kibazo aba baturage bavuga ko kibabangamiye ni uko mu kubara imitungo yabo izatangirwa ingurane, batahawe umwanya ngo nabo batange ibitekerezo, ahubwo bakagenerwa ibyo batishimiye.

Mukandekezi ati “Twumvishe batubwira ngo wowe uzahabwa aya nawe aya, ntituzi uko babibaze, mbese ni akarengane gusa, hari nibyo bavuze ko batazakoraho none nabyo batangiye kubyangiza, turi mu bibazo gusa, Imana niyo izadutabara”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, avuga ko ikibazo cy’aba baturage bakizi, ariko badakwiye kugira impungenege kuko mu gihe gito amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo azaba yabagezeho.

Naho kukibazo cy’uko batunguwe basabwa kwimuka ikitaraganya, Habitegeko avuga ko ibyo atabizi kuko ngo abaturage bategujwe cyera, kandi ko kwimurwa kwabo gukurikije amategeko.

Habitegeko ati “Ndagira ngo mbahumurize kuko ibikorwa by’iterambere ntibigomba kuza bibangamira imibereho y’abaturage bacu, Umushinga amafaranga warayishyuye niba ataragera no kuri Konti zabo biri muri Process (mu nzira) za banki, (…) kuki bagira impungenge kandi tubawira ko amafaranga ahari, si ukuvuga ngo tugiye gushakisha amafaranga, amafaranga arahari igisigaye ni kuyageza kuri konti zabo”.

Leonard Gasana umuyobozi wa Kompanyi ‘Ngali Energy Ltd’ ari nayo ifite isoko ryo kubaka urugomero rwa Ntaruka, avuga ko hashize iminsi ine amafaranga ageze muri Sacco kugira ngo ahabwe abaturage.

Gasana avuga ko amafaranga y’u Rwanda 50 000 000 ariyo bashyize kuri Sacco, ahwanye n’imitungo y’abaturage iri kwangizwa mu ikorwa ry’umuhanda ujya ahagiye kubakwa urugomero.

Abaturage babaye bahawe amafaranga 10 000 ngo bajye gukodesha

Bamwe mu bagize imiryango yasenyewe bavuga ko kimwe mubigaragaza ko batunguwe, ari uko bahawe amafaranga ibihumbi icumi ngo bajye gushaka aho baba bakodesheje inzu zo kubamo mugihe cy’ukwezi, ariko ngo bahabuze kuko agace batuyemo bigoranye kubona aho gukodesha.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bitewe n’amagambo abatera ubwoba babwirwa n’ubuyobozi ku nzego z’ibanze, ntacyizere bafite cyo kuzahabwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo yangijwe.

Ikindi cyagaragaye ubwo twataraga iyi nkuru, naho umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busanze yagerageje kubuza abasenyewe kuvugisha umunyamakuru, ariko baranga bamubera ibamba kuko bari bafite akababaro.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager