déc
13
2015

Nyaruguru: Ubujura bw’amatungo buravuza ubuhuha

Bamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru bavuga ko bakomeje guterwa impungenge n’ubujura bw’amatungo magufi n’amaremare buri kwiyongera muri iyi minsi, bagasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi kubafasha guhashya abajura, dore ko ngo bimaze kuba akamenyero ko mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka ubujura bufata indi ntera.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, akarere ka Nyaruguru, abagatuye bakora ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare, ariko bakunze gutaka ko ubujura bw’amatungo butaboroheye butuma bamwe bahitamo kurarana nayo mu nzu.

Aborozi bo muri aka karere basanga icyaca ubujura bw’amatungo bukomeje kuhagaragara, ari uko buri tungo ryagira icyangombwa cyaryo, noneho umuntu wese ugiye kurigurisha akaba agifite.

Nzabisigirande utuye mu murenge wa busanze yagize ati “ bitwikira ijoro bakaza bakazivana mu kiraro, n’ubwo na mbere bazibaga, muri iyi minsi bwo birakabije, (…) twuva bibaye byiza nk’abaturage dutunze inka, leta yagombye kudushakira uburyo buri nka yagira icyangombwa cyayo, kuburyo umuntu ushoreye inka yajya abazwa icyangombwa cyayo, uwakibura akabazwa aho yayikuye”

Nsabimana wo mu murenge wa Nygisozi ati “ ejobundi bibye inka eshatu mu ijoro rimwe, (…) hari abantu birirwa bicaye badakora, noneho babona iminsi mikuri igiye kugera bagatangira kwiba bashaka ibyo bazarya, twifuza ko ubuyobozi bwareba uko bwadufasha kubahashya kuko barakabije”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, HABITEGEKO Francois, avuga ko zimwe mu ngamba bafasha mu guca ubujura, harimo gukaza amarondo, no kubarura abantu baraye mu midugudu bakamenyekana, ndetse bakihutira no gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi kandi vuba”

Ati “abaturage nibo ba mbere bagomba kugira uruhare mu guca ubwo bujura, barara amarondo, no gukomeza kujya batanga makuru ku gihe kugira ngo n’uduciye mucyuho abe yafatwa, ariko nanone bagakomeza gahunda twashyizeho y’uko umuntu wese uraye mu mudugudu abarurwa bikaba bizwi”

Usibye ubujura buvugwa ko buri kwiyongera mu karere ka Nyaruguru, abahatuye ndetse n’ubuyobzi bavuga ko hagaragara n’ubusinzi bukunze kubyara amakimbirane mu miryango ndetse n’umutekano mucye.

Ubuyobozi bw’aka karere bukaba butangaza ko icyaha cyo gukubita no gukomeretse aricyo gikunze kugaragara bitewe n’inzoga z’inkorano zitemewe n’urumogi bihagaragara.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager