Nyaruguru: Umuturage ararega akarere kumwambura ubutaka no kumusiragiza mu nkiko
Umuturage witwa Emmanuel Habineza utuye mu murenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro avuga ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwamwambuye ubutaka bungana na hegitali eshatu, buherereye mu murenge wa Ngoma akagari ka Fugi w’Akanyaru, umudugudu kandi afite ibyangombwa byerekana ko ubutaka ari ubwe.
Emmanuel Habineza, ni umuhungu wa Juvenal Gatorano, avuga ko ubutaka yambuwe n’akarere ka Nyaruguru bubaruye kuri numero 1038, 1037 na 1031.
Akomeza avuga ko ubu butaka, se umubyara (Juvenal Gatorano) yabuguze mu mwaka wa 1968, nyuma mu mwaka wa 2009 yaje no guhabwa icyemezo cy’umutungo, ariko nyuma aza kubwamburwa n’akarere ka Nyaruguru, ari nako kwisanga mu manza.
Habineza ati “Nyuma yo kubona icyemezo cy’umutungo naje gutungurwa nuko akarere gakoze raporo inyambura ubutaka, twagiye mu rukiko rw’Ibanze rwa Nyamagabe akarere ndagatsinda, karajurira tujya mu rukiko rukuru I Nyanza nabwo ndagatsinda, nteza kashe mpuruza, ariko nazanye n’umuhesha w’inkiko aje kurangiza urubanza bashaka kudukubita. Nyuma nashidutse akarere kazanyemo Leta”.
Habineza avuga ko kuva mu mwaka wa 2011 yasiragiye mu nkiko aburana n’akarere, ariko na n’ubu hakaba hatarafatwa umwanzuro, ngo arenganurwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko avuga ko ikibazo cy’uyu muturage akizi, ariko Minisiteri y’umutungo kamere ariyo ifite mu nshingano zayo ubwo butaka ngo ni nayo yakemura iki kibazo.
Habitegeko ati “Ikibazo yakingejejeho, nk’umuyobozi ndagikurikirana nifashisha na komisiyo z’ubutaka zari zikiriho zigaragaza ko ubutaka atari ubwe. Buriya si ubutaka bw’akarere ni ubutaka bwa Leta”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru akomeza avuga ko uyu muturage bashatse kumugira inama, ariko ntiyabumvira ahubwo ajyana ikibazo cye mu nkiko.
Habitegeko arakomeza ati “Namugiriye inama yo kwegera Minisiteri y’umutungo kamere, ahubwo yihutira kujya kurega akarere, urukiko ruvuga ko akarere dutsinzwe. Ubwo rero Leta imenye ko akarere katsinzwe yagobotse mu rubanza, ubu urubanza rurakomeje rugeze mu rukiko rukuru”.
Iki kibazo cyatangiye kugira ingaruka kuri bamwe mu batanze ubuhamya
Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu w’Akanyaru, bazi iby’ubu butaka bavuga ko bagenda baterwa ubwoba n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ko uzavuga ko ubutaka ari ubwa Gatorano azabizira.
Umwe muri aba baturage witwa Athanase Ntasoni, wahoze ari umuyobozi ( conseiller) w’icyahoze ari Segiteri Fugi, avuga ko kuri ubu yajyanwe mu nkiko n’akarere kubera ko yatanze ubuhamya, yemeza ko ubu butaka ari ubwa Gatorano, umubyeyi wa Habineza.
Umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko witwa Costasie Mukangwije, utuye mu mudugudu w’Akanyaru, avuga ko iyi sambu ayizi neza kuko yahoze ahana urubibi na Gatorano, ndetse aza kuyimusigira ahunze. Gusa ngo nawe yatewe ubwoba ko natanga ubuhamya azabizira.
Mukangwije ati “Kuwa kabiri habaye inama, numva bavuga ngo abazavuga iby’ukuri kuri iyo sambu bazatwambika iminyururu, ubwo se uvuze ukuri arabizira? Iyi sambu ni iya Gatorano”.
Minaloc iherutse kwihanangiriza abayobozi ibasaba gukorera mu mucyo
Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, aheruka kugirana inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyepfo, yabasabye gukorera mu mucyo bakirinda ko abo bayobora bababonamo ikibazo.
Minisitiri Kaboneka yagize ati “Twirinde ko abo tuyobora batubonamo indi shusho itari iy’ubuyobozi, ishusho y’ubusambo no kwikunda iyo bayikubonyemo ibyo ukora byose birakugora. Abaturage bacu tubabone nk’abafatanyabikorwa, nk’imbaraga, tubabonemo ubushobozi”.
Ikibazo cy’abaturage bavuga ko barenganywa n’abayobozi b’inzego z’ibanze gikunze kumvikana hamwe na hamwe, cyane cyane aho umukuru w’igihugu aba yasuye, kuko akunze gusanganizwa ibibazo nk’ibi.
Prudence Kwizera, IGIHE Ltd