sep
30
2015

ONU : Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire y’ibihugu by’ibihangage

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe hakenewe ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo intego isi yihaye zigerweho, hakigaragara ibihugu byica ubwo bufatanye byumva ko bikomeye kurusha ibindi.

Umukuru w’ Igihugu cy’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa kabiri mu ijambo yagejeje ku Nteko rusange y’ Umuryango w’ Abibumbye i New York. Yagaragaje ko ubufatanye ari bwo buzatuma n’ umuryango mpuzamahanga ugera ku ntego zawo.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibanze ku mpinduka nziza ziri kubaho ku Isi, ariko avuga ko hari ibindi bibazo bigenda bivuka nk’ impunzi, ibidukikije n’ ibibazo bishingiye ku miyoborere.

Yagaragaje ko gukemura ibi bibazo bisaba ubufatanye, ariko ngo hari aho bigera ubu bufatanye mpuzamahanga bukabangamirwa n’abibwira ko bakomeye kurusha abandi.

Umukuru w’ Igihugu yagize ati “Duhura n’imbogamizi zikomeye tugomba gufatanyiriza hamwe tukazirwanya, nk’Umuryango mpuzamahanga. Ntidushobora kwirengagiza abanyamuryango (ba Loni) tuzi ko bashoboye, tubashyiriraho amahame akoreshwa ku bihugu bimwe, ibindi ntabe. Ntihakwiye kubaho gutegeka ko amahame amwe yubahirizwa kandi adakwiye.”

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku kibazo cy’ impunzi, avuga ko bisa nk’aho kuva kera habaye guharanira ko impunzi zicumbikirwa kure y’ibihugu bikize, hatitawe ku bufasha zibakeneyeho.

Yakomeje agira ati “Ahandi tubona imiryango mpuzamahanga ikoreshwa n’abantu bagamije gufata ibyo bashaka bakabyinjiza mu bandi nk’ukuri hagamijwe gusenya ibihugu. Iyo ibyo twita amahame bijemo gukandagira abandi n’agasuzuguro, ubufatanye mpuzamahanga mu bikorwa mpuzamahanga buburizwamo.”

Perezida Kagame yemeza ko politiki nziza n’umutuzo ari ibizanira abaturage umusaruro ukwiye, bityo ngo nta gihugu gikwiye kumva ko cyabitangaho amasomo.

Yakomeje agira ati “Nta gihugu cyangwa imigirire runaka bikwiye kumva ko ari byo byonyine bifite ubumenyi ku kuri. Cyangwa se kwibwira ko ari ba miseke igoroye. Dufite inshingano zo kubaka ejo heza aho kubaka ejo hashize. Impinduka zirimo kubaho kandi ziranakwiye. Ntawahangana na zo wenyine kandi intego zashyizweho zigaragaza ko twese dukeneranye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika na Aziya ari byo bihura cyane n’ ababiha amasomo, avuga ko kugira ibyerekezo binyuranye bishingiye ku mateka, cyane ko ngo ubwo ibihugu bikomeye ku Isi byashingaga Umuryango w’ abibumbye mu myaka mirongo irindwi ishize, ubwigenge bw’ ibihugu bya Afurika na Aziya byari bikolonijwe, butari mu byihutirwa.

Yakomeje agira ati “Batubona nk’ abantu bagikeneye kwitabwaho. Iyo myumvire baracyayidufiteho”.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko kugira ngo intego ibihugu bihuriyeho zigerweho, ari uko Umuryango mpuzamahanga ukorana mu bwuhabane, kandi ibihugu bikumva ko bingana, bikazirikana ko bikenerana.

Abakuru b’ibihugu baheruka gutangiza Intego zigamije iterambere rirambye,SDGs kuwa Gatanu w’ icyumweru gishize, izi zikaba zifatwa nk’izigiye guhindura iterambere ry’Isi mu myaka 15 iri imbere, hagati ya 2015 kugeza mu 2030.

Perezida Kagame yavuze ko guhitamo intego z’Isi yose bigaragaza igihe gishya cy’ubufatanye mpuzamahanga, anavuga ko kurangiza burundu ubukene bw’akarande byonyine bidahagije mu kugera ku byifuzo bihari, ko ahubwo ubufatanye no kubahana ari yo nzira izatuma byose bigerwaho.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager