avr
29
2016

Paul Kagame: Abavuga rikijyana bahindure imikorere imishinga yabo igerweho

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abavuga rikijyana, bo mu k ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa kane tariki ya 28 mata 2016, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abavuga rikijyana guhindura imitekerereze n’imikorere kugirango imishinga biga ibashe kugerwaho. Aha yatanze urugero rwa hotel iri kubakwa mu karere ka Ngoma n’indi mu karere ka Nyagatare yadindiye kubera guhora bateze amaso leta kandi yagombye kuza ibunganira gusa.

Ibi biganiro byabereye mu busitani buri ku nkengero z’ikiyaga cya  Muhazi ni mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana.

Ntwali Aloys Gonzague.

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager