déc
15
2015

Pauline Nyiramasuhuko yakatiwe imyaka 47 y’igifungo

pauline_nyiramasuhuko.jpg

Puline Nyiramasuhuko

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwasomye umwanzuro w’ubujurire mu rubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’Umuryango mu Rwanda, Pauline Nyiramasuhuko, rumuhamya ibyaha bimwe gusa rumugabanyiriza igihano kiva ku gifungo cya burundu kigera ku myaka 47.

Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ry’umugore aregwa hamwe n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobali wari umunyeshuri muri Kminuza Nkuru y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside, Sylvain Nsabimana wari perefe wa Butare kuva ku ya 19 Mata kugeza ku ya 17 Kamena1994, na Alphonse Nteziryayo wagizwe Perefe wa Butare kuva ku ya 17 Kamena 1994.

Umuhungu wa Nyiramasuhuko, Arsene Shalom Ntahobali na we yagabanirijwe igifungo cyavuye kuri burundu, agahabwa imyaka 47, ndetse Elie Ndayambaje wahoze ari Burugumesiiti wa komine Kibayi, na we yavanywe ku gifungo cya burundu akatirwa imyaka 47.

Mu bakatiwe kandi harimo n’abahise basabirwa kurekurwa nyuma yo kugabanyirizwa ibihano, bitewe n’uko imyaka bafunzwe iruta cyangwa ingana n’iyo bakatiwe.

Abo ni Sylvain Nsabimana wari perefe wa Butare kuva ku ya 19 Mata kugeza ku ya 17 Kamena1994, wari warakatiwe imyaka 25 ubu akaba yagabanyirijwe kugera kuri 18, wafashwe kuva mu 1997, ndetse na Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri w’iyahoze ari Komine Ngoma, wari warakatiwe imyaka 35 yagizwe 20 akaba yarafashwe mu 1995.

Abakatiwe bose bagiye bahurira ku byaha bitandukanye birimo kugira uruhare mu gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Abasigaje kurangiza ibihano byabo bazaba bafungiye muri gereza y’urwo rukiko kugeza igihe bazabona ibihugu bibakira.

IGIHE Ltd 

Langues: 
Thématiques: 

Partager