Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze umuganda batera ibiti
Turi kuwa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi, nk’uko bimaze kuba umuco mu gihugu hose ku munsi nk’uyu, hakozwe umuganda. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatamyije n’abandi banyarwanda mu muganda batera ibiti (reba amafoto hano), mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Ruhangare, akagari ka Bwiza, Umurenge wa Ndera akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cy’umuganda rusange.
Muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije no kwita ku mashyamba, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze umuganda batera ibiti.
Mu ijambo yavugiye i Ndera, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwageze kuri byinshi ariko inzira ikiri ndende, bityo ashishikariza abanyagihugu gukora cyane mu rwego rwo kugera ku iterambere ryifuzwa.
Yagize ati “Ibyo twagezeho byerekana ibishoboka. Umuganda ugomba kudufasha kugera kuri byinshi birushijeho.”
Perezida Kagame yagarutse ku kamaro k’umuganda n’uburyo umaze guhindura amateka y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga, agira ati “Igihugu cyacu cyari kizwi kubera amateka mabi twanyuzemo. Ubu u Rwanda rurazwi kubera Iterambere. ”
Muri iki gikorwa hatewe ibiti bigera ku bihumbi 22 by’inturusu n’imisave ku buso bwa hegitari 14,2 muri gahunda yo kubungabunga ubwiza bw’umujyi dore ko umusozi wa Bwiza bwa Gasogi wateweho ibiti ari ahantu h’urusekabuye hatahingwa indi myaka.
Umukuru w’igihugu yahaye abaturage ibanga ryo kugera ku majyambere, harimo n’ibikorwa nk’ibi by’umuganda.
Yagize ati “ Nurinda umuryango wawe ukawuha umutekano, umuryango wa buri umwe ugaha uwundi umutekano, mugakora, mugahinga mukorora, mukagemurira amasoko mwabanje kwihaza namwe, abana banyu bakajya mu mashuri, urwaye agashobora kwivuza akagira aho yivuriza, ibyo byose nibyo twifuza ku buryo tugera ku rwego rwo hejuru”.
Kuri iyo ngingo yavuze ko aho u Rwanda rwavuye mu myaka 20 ishize naho rugeze ubu ari ibyerekana ko iterambere rishoboka, ku buryo bwo guhindura ubuzima bw’ Abanyarwanda.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza gukorera hamwe, abizeza ko ibyiza birenze ibyo bamaze kubona biri imbere.
Yagize ati “ Dukomeze gukorera hamwe, twumva neza, dutera imbere kandi tuzi ngo ibyiza byinshi biracyari imbere, ibyiza byinshi biruta ibyo tumaze kubona biri imbere turabikozaho imitwe y’intoki”.
Ku rundi ruhande ariko Umukuru w’igihugu yavuze ko izina ryiza u Rwanda rufite mu bintu byinshi rishimishije ariko ridapfa kuza gusa, asaba Abanyarwanda kurinda ibyatumye iryo zina baribona.
Yagize ati “ Iyo wakoze ibikorwa byiza bikugeza kuri iryo zina ryiza, ntabwo ushaka ngo bigucike ngo wongere usubire hahandi wahoze hatari heza, tugomba kubiharanira , kubirinda, gukora, niyo nyungu dushaka mu mibereho yacu.”
Abaturage bibukijwe inyungu yo gutera amashyamba, basabwa kuyarinda kuko aribo bayatera kandi akabagirira akamaro.
Umuturega witwa Bikumbura Bakame utuye mu mudugudu wa Cyarujenge, umurenge wa Ndera, yavuze ko bazi umumaro wabyo kandi impanuro bahawe n’umukuru w’igihugu bazazubahiriza.
Yagize ati “Tugomba kurinda amashyamba yacu nkuko tuyateye, tuyafata neza, turinda abayaragiramo, abayahingamo, n’abayangiza bayatema.”
Kuri uwo musozi wa Bwiza bwa Gasogi hazaterwa ishyamba ku buso bwa Hegitari 25, rikazabungabungwa n’inkeragutabara zifatanyije n’abaturage.
Umuganda umaze kugeza byinshi ku gihugu kuko agaciro k’imirimo iwukorerwamo buri gihe iyo wabaye usanga kabarirwa muri miliyoni amagana.
IGIHE