mai
19
2021

Perezida Kagame n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa bashashe inzobe ku mateka ya Jenoside

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu Bufaransa, yagiranye ibiganiro n’abahoze ari abasirikare bakuru b’iki gihugu bari mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994 mu biganiro bigamije gusasa inzobe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Perezida Kagame yabonanye n’aba basirikare barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath na Col. René Galinié ku mugoroba wo ku wa 18 Gicurasi 2021.

Ibi biganiro kandi byari birimo Yannick Gérard wari Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya za 1990, ubu ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa n’abakoze Raporo ya Duclert igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen Jean Varret, uri mu babonanye na Perezida Kagame yabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda, Mission Militaire de Coopération (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993.

Mu gihe uyu mugabo wari mu Rwanda, yaje kumenya amakuru ko hari gutegurwa Jenoside, abimenyesha igihugu cye.

Nyuma yo gutanga aya makuru, Gen Varret ngo yatangiye kumera nk’uwigijweyo n’abayobozi b’u Bufaransa, amakuru amwe atangira kujya ahererekanywa hagati y’ibiro bya Perezida Mitterrand n’abasirikare ntabimenyeshwe, kugeza igihe we ku giti cye yafashe umwanzuro wo gusezera, asimbuzwa Gen Jean-Pierre Huchon icyo gihe wari Colonel.

Ubwo raporo ya Komisiyo Ducleret yajyaga hanze uyu mugabo yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Brig Gen Éric de Stabenrath, mu 1994 we yari Umuyobozi wa Opération Turquoise mu yahoze ari Gikongoro, mu gihe mugenzi we René Galinié yari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda. Yakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Mu butumwa ibiro bya Perezida w’u Rwanda byashyize kuri Twitter byavuze ko ibi biganiro byari bigamije gusasa inzobe ku mateka no kwibukiranye ibyabaye.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 yavuze ko yashatse guhura n’aba basirikare kugira ngo baganire ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda cyane cyane ibivugwa na Raporo ya Duclert ndetse n’iyakozwe n’uruhande rw’u Rwanda.

Ati "Abasirikare ngiye guhura nabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi bari mu bigize aya mateka akomeye twagize hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi natekereje ko ari gikorwa cyiza kongera kuganira muri uwo mujyo w’amateka niyo byaba ari igihe gito ariko ku bijyanye n’ibyagiye bivugwa muri izo raporo."

U Rwanda n’u Bufaransa bimaze igihe mu rugendo rwo gushaka uko byazahura umubano umaze imyaka warajemo agatotsi bitewe n’uko iki gihugu cyo mu Burayi cyinangiye kikanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa Raporo ya Duclert iherutse gukorwa n’u Bufaransa, ifatwa n’u Rwanda nk’intangiriro nshya y’urugendo ruganisha ku mubano mwiza ushingiye ku kuri kw’amateka n’ubwubahane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abahoze ari abasirikare bakuru b'u Bufaransa bari mu Rwanda muri Jenoside ndetse n'abagize Komisiyo Duclert

Ubwo raporo ya Komisiyo Duclert yajyaga hanze Gen Varret yavuze ko igiye gutuma umubare munini w’abantu umenya ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame ari kumwe na Gen Jean Varret, wabaye Umuyobozi wa gahunda y’ubutwererane mu gisirikare cy’u Bufaransa mu Rwanda (MMC) kuva mu 1990 kugeza mu 1993

Langues: 
Thématiques: 

Partager