juin
05
2015

Perezida Kagame yageze muri Uganda, yitabiriye inama y’Umuhora wa ruguru

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2015, Perezida Kagame yageze i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye inama ya 10 y’umuhora wa ruguru iteganyijwe gutangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 kamena 2015.

Muri iyo nama, Perezida Kagame w’u Rwanda azaba ari kumwe na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo na Uhuru Kenyatta wa Kenya, bikaba biteganyijwe ko hazaba hari n’intumwa zihagarariye u Burundi na Tanzania.

Kuva kuwa Kane, tariki ya 04 Kamena, Impuguke zo mu muhora wa ruguru na za Minisiteri zishinzwe imishinga ibi bihugu bihuriyeho barahuye baganira ku mishanga ibihugu byabo bihuriyeho.

Izi nama zigamije gushyiraho uburyo bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yemeranyijweho.

Muri iyi nama, biteganyijwe ko Abakuru b’ibihugu bazashyira umukono ku masezerano agena ubwisanzure ku murimo na serivisi, hagendewe ku myanzuro y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga.

Biteganyijwe kandi ko bazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, banatangize urubuga rwa internet (website) ruzajya rugaragaza imishinga y’umuhora wa ruguru.

Biteganyijwe kandi ko abikorera ku giti cyabo bazagaragarizwa amahirwe ari mu mishanga ihuriweho n’ibi bihugu kugira ngo bashore imari mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ibi bihugu byari byaremeranyijwe ku bijyanye no gukuraho amahoro ku bicuruzwa bituruka muri aka karere, hagamijwe korohereza abakora ubucuruzi, ndetse banemeza ibijyanye no guhuza ibiciro byo guhamagara ku mirongo ya telefoni.

Aba bakuru b’ibihugu baheruka kandi kwemeza umushinga wo gukoresha indangamuntu mu karere nk’icyangombwa cy’inzira na visa imwe ku bakerarugendo, banatangiza iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi.

Inama ya mbere y’Umuhoro wa ruguru yabaye mu mwaka wa 2013, abakuru b’ibihugu b’u Rwanda , Uganda na Kenya bemeranyije kuzajya bahura kenshi bareba ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibihugu bihuriyeho.

Inama ya cyenda iheruka yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2014, Abakuru b’Ibihugu barebeye hamwe uburyo bwo kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi no gukangurira abikorera ku giti cyabo gushora imari mu mishanga ihuriweho n’ibihugu, banemeza ibijyanye n’ikurwaho ry’amahoro muri ibi bihugu.

Philbert Hagengimana, Igihe.com, Infos Grands Lacs 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager