aoû
02
2021

Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu wa Tanzania muri Village Urugwiro

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

 

Perezida Suluhu yageze i Kigali ahagana saa tatu z’igitondo. Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, bahise bagirana ibiganiro biza gukurikirwa n’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye ku mpande zombi.

Samia Suluhu yaherekejwe n’itsinda ririmo abayobozi bakuru muri Tanzania nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’ubwikorezi na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda, Minisitiri ushinzwe ishoramari.

Uretse aba Perezida Samia Suluhu kandi yaherekejwe n’abayobozi bakuru b’ibigo birimo Icyambu cya Dar es Salaam n’ab’inganda zikorera muri Tanzania.

Uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu rwagaragajwe na bamwe mu bikorera bo mu Rwanda nk’umwanya mwiza wo kunoza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse no gukemura ibibazo bikiburimo.

Fatuma Ndangiza wigeze guhagararira u Rwanda muri Tanzania yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Suluhu i Kigali ari ingirakamaro kandi rushimangira imibanire myiza ibihugu byombi bisanzwe bifitanye.

Ati “Uruzinduko rwe ruzafasha no kureba ahaba hakiri inzitizi mu buhahirane, ubucuruzi n’imigenderanire.”

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania.

U Rwanda kandi muri politiki yarwo yo korohereza ishoramari, mu baza gushora imari harimo abikorera bo muri Tanzania bakomeje kuvuga imyato uburyo boroherezwa ndetse bakaba biteze ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wabo hari byinshi bishobora kwiyongeraho.

Mu bakorera mu Rwanda harimo nk’ikigo cya Oilcom Rwanda Ltd, gifite ibigega by’ibikomoka kuri peteroli bifite ishoramari rya miliyoni 10$.

Umuyobozi wa Oilcom, Dittfurth Patrick Joseph, yavuze ko gushora imari mu Rwanda ari igikorwa bishimira bitewe n’uko boroherezwa mu buryo bwose igihe nta buriganya umushoramari agaragaje mu mikorere

Ati “Turishimira gukorera mu Rwanda, bitewe n’uko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byorohereza ishoramari kuko buri wese ahabwa amahirwe angana, upfa kuba wishyuye imisoro neza, ubwo nawe uzakora ubucuruzi neza, nta buriganya cyangwa gukwepa imisoro bihari.”

Yakomeje agira ati “Niba ukurikiza amategeko y’igihugu, aha ni ahantu heza ho gukorera kereka uri umuntu ufite uburiganya, naho ubundi na bagenzi bacu b’Abanyetanzania, duhora tubagira inama, ndetse na Ambasade ikatugira inama yo kubahiriza amategeko ya hano, uyubahirije rwose nta kibazo wagira.”

Uhagarariye Tanzania mu Rwanda, Ernest Jumbe Mangu, we yavuze ko uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ari uruzinduko rufitiye inyungu abaturage bo mu bihugu byombi.

Ati “Ni urugendo rufite agaciro cyane bitewe n’uko ibi ari ibihugu 2 bihana imbibi kandi dufitanye umubano mu bucuruzi, ni byiza ko duteza imbere umubano hagati y’ibi bihugu kugirango duteze imbere ubucuruzi.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda ni igihugu cy’ingenzi kuri Tanzania nk’uko na Tanzania ari igihugu gifite akamaro ku Rwanda, bitewe n’uko ni abaturanyi bakenerana kuri byinshi, kandi urabizi ko ntawuhitamo umuturanyi ni ngombwa rero ko ibi bihugu 2 bigomba gukora ibishoboka kugirango biteze imbere umubano wabyo.”

Perezida Samia Suluhu asuye u Rwanda nyuma y’ingendo yagiye agirira mu bindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Kenya na Uganda.

Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2020 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Dr John Pombe Magufuli. Mbere yo kujya muri izi nshingano yari Visi Perezida.

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-...

Langues: 
Thématiques: 

Partager