juin
12
2021

Perezida Kagame yanenze ibihugu bifasha u Rwanda mu mutekano, bigahindukira bikanifatanya n’abawuhungabanya

Perezida Paul Kagame yanenze ibihugu bifatanya n’u Rwanda mu kubaka no gusigasira umutekano, ariko bigaca inyuma bigaha rugari cyangwa bigafatanya n’abashaka kugaruka kuwuhungabanya.

 

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gusoza amasomo kuri ba Ofisiye 47 barangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko nk’abofisiye bo mu kinyejana cya 21 bakwiriye kumva ko bategerejweho umusanzu mu guhangana n’ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

Yavuze ko bagiye gukorera mu Isi idatanga amahirwe angana, aho hari abifata nk’aho basumba abandi.

Ati “Ni ukuvuga ko bibongerera inshingano. Dushingiye kuri ubu bumenyi twahawe n’umuhate, nubwo amikoro atari menshi, ni gute twakora tukagera ku rwego twumva ko turi ku rwego rumwe n’abandi?”

“Uko gukora ku buryo tugera ku rwego twumva ko turinganiye n’abandi, bijyana n’ibindi byinshi. Ni ikibazo cy’imyumvire, ni ikibazo cy’amahitamo twakoze cyangwa se tuzakora, Ni ikibazo twavuzeho inshuro nyinshi mu bihe byashize kandi dushobora no gukomeza kukivuga mu gihe kiri imbere.”

Yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rwifuza hatuma rwumva ruringaniye n’abandi, buri wese asabwa gukora cyane.

Ati “Mwese mufite uruhare mu guharanira ko tugera izo ntego. Mwahawe ubushobozi bwinshi muri aya masomo, bivuze ko mutegerejweho byinshi. Nizeye ko muzajyana mu nshingano zanyu nshya mufite umuhate. Hari ibibazo by’ingenzi bikeneye imiyoborere yanyu n’imikoranire ihoraho n’izindi nzego. Mbere na mbere dukwiriye gukomeza indangagaciro z’icyizere, ubwumvikane no kubazwa inshingano biranga sosiyete yacu.”

Perezida Kagame yabwiye abo basirikare ko mu nshingano bagiye kujyamo, hazabaho gufatanya n’abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye by’umutekano.

Icyakora yabababwiye ko bagomba kwirinda gukora ibizana umutekano nyamara ku rundi ruhande bakora ibishobora kuwuhungabanya.

Yatanze urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n’ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n’u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.

Ati “Bateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.”

“Ndabwira abafatanyabikorwa bacu, ntimugafashe mu bijyanye no kubaka umutekano ku ruhande rumwe haba mu kubaka ubushobozi, gufasha mu iterambere n’ibindi, ngo muhindukire muhe urubuga abategura kuzaza ngo bateze umutekano muke kubyo twamaze igihe twubaka dufatanyije.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bibazo byugarije Isi birimo iterabwoba, ibyorezo n’ibindi, avuga ko aho bigeze nta gihugu cyabyifasha cyonyine ariyo mpamvu ubufatanye bukenewe.

Yavuze ko bisaba ubushishozi mu gusesengura ibyo bibazo kugira ngo bishakirwe ibisubizo bikwiriye.

Ati “Nta gihugu kimwe ukwacyo cyabibonera ibisubizo uko cyaba kingana cyangwa cyishoboye kose. Murasabwa kureba kure mugasesengura ibibazo n’amahirwe bihari kandi mugafatanya n’abandi kugira ngo ibyo bibazo bikemurwe neza.”

Yavuze ko kandi bafite inshingano zo gukomeza kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, baharanira ko ibyiza abandi bagezeho nabo babigeraho.

Ati “Hari urugamba rukomeye rurenze uru rugaragarira amaso, aho RDF isabwa guhora yiteguye kurinda umutekano w’u Rwanda. Ni urugamba tugomba gushyira mu mitwe yacu ko Abanyarwanda n’Abanyafurika bakeneye ibyiza abandi nabo bakenera nk’ubwisanzure, icyubahiro n’iterambere. Tugomba kwigengesera mu kurindira ubuzima abaturage bacu kandi tukagira uruhare ngo Isi ibe nziza kuri bose.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riri i Nyakinama, Brig General Didas Ndahiro, yashimiye abasoje amasomo bose, abasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi kabo.

Ati “Ishuri ryabahaye ubumenyi n’indangagaciro ribategurira ku bibazo mushobora guhura nabyo mu kazi kanyu mu minsi iri imbere. Icyakora akamaro gakomeye k’aya mahugurwa kazagaragarira mu buryo muzayakoresha mugamije kuzana ibyiza. Mukomeze kurangwa n’indangagaciro mwahawe.”

Mu bofisiye 47 basoje amasomo kuri uyu wa Gatanu harimo abagabo 45 n’abagore babiri.

Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) ryashinzwe mu myaka umunani ishize, rifite inshingano zo gufasha u Rwanda kubaka igisirikare cy’umwuga.

Mbere y’uko ribaho, abakeneraga guhabwa amahugurwa mu gisirikare ku rwego rwo hejuru, bagombaga kujya hanze y’igihugu, ibintu byabaga bihenze kandi imyigishirize y’ibihugu akenshi iba ijyanye n’imiterere y’ibyo bihugu ubwabyo.

Muri iri shuri hatangirwamo porogaramu z’ubwoko bubiri. Hari iya mbere yitwa Junior Command and Staff course, ihugura guhera ku bafite ipeti rya Capitaine n’abafite Major. Iya kabiri yitwa Senior Command and Staff College ari nayo 47 basojemo, ijyamo abafite ipeti rya Major , Lieutenant Colonel n’aba Colonel.

Abamaze kunyura muri Senior Command and Staff College ni 418 barimo 94 bo mu mahanga. Muri Junior Command and Staff Course hamaze gusohoka 447 bose b’Abanyarwanda.

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yanenze-i...

Langues: 
Thématiques: 

Partager