Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ba FPR kurushaho kwagura impaka kuri “2017”
Ubwo yatangizaga umwiherero uhuje abanyamuryango bagera kuri 600 ba FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yabasabye kurushaho kwagura impaka ku gikwiye gukorwa muri 2017, asaba abashyigikiye ndetse n’abadashyigikiye ko akomeza kuyobora igihugu nyuma y’uwo mwaka kurushaho gutanga ibisobanuro bifatika ku byifuzo byabo.
Muri uyu mwiherero w’iminsi ibiri uteraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, uhuje abayobozi mu nzego za leta ndetse n’abigenga mu bikorwa bitandukanye mu gihugu barimo n’Abanyanyarwanda batuye hanze yarwo, Perezida Kagame yagaragaje ko ku bifuza impinduka cyangwa gukomeza kuyoborwa nawe nyuma ya 2017, igikuru ari ugufata icyemezo harebwa icyatuma ibyagezweho birushaho gusigasirwa, bityo impaka kuri iyi ngingo zikaba zikwiye kurushaho kwaguka.
Perezida Kagame ukunze gushimangira ko abogamiye ku ruhande rw’abatifuza ko yakomeza kuyobora nyuma ya 2017 yagize ati “Ntushobora kuvuga ko udakeneye impinduka ngo ntubashe kubisobanura. Niba utifuza impinduka kandi hari impaka ziri kuyigibwaho, ukwiye kumvisha abandi impamvu nyayo idakenewe.”
Yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwigana ubushishozi icyakorwa kugira ngo habeho impinduka ariko itazagira ingaruka mbi ku byiza byinshi byagezweho, bityo bikaba byahungabanywa.
Yagaragaje kandi ko bidakwiye kwigana ibibera ndetse bikanakorerwa ahandi mu bindi bihugu kuko akenshi usanga bidahura n’ibyo u Rwanda rukeneye.
Yagize ati “Ntushobora kuvuga ko impinduka ikwiye kubaho bitewe n’uko yashyizwe mu bikorwa gutya na gutya mu bindi bihugu.”
Kugeza ubu 2/5 by’abatuye u Rwanda, miliyoni zisaga enye, bamaze gushyira umukono ku nyandiko isaba ko ingingo ya 101 y’itekegeko nshinga yahindurwa, manda zemerewe Umukuru w’Igihugu zikaba zava kuri ebyiri, umubare ukongerwa.
Aha yakomoje ku bihwihwiswa mu itangazamakuru mpuzamahanga hemezwa ko hari hamwe mu gihugu abaturage baba barahatiwe gushyira umukono kuri iyo nyandiko isaba ko habaho ivugururwa ry’itegeko nshinga, agaragaza ko uyu atariwo murongo wa FPR Inkotanyi.
Umukoro watanzwe mu 2013 warakozwe…
Mu nama idasanzwe yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yateraniye i Remera kuri Petit Stade kuwa Gatanu tariki 8 Gashyantare mu mwaka wa 2013, Perezida Paul Kagame yahaye umukoro abanyamuryango ba FPR wo kujya gutekereza ku cyazakorwa mu mwaka wa 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Uyu mukoro kuri ubu warakozwe, ndetse n’ibisubizo byawo bimurikirwa abitabiriye uyu mwiherero, aho byagaragajwe ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bose babajijwe bashyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa, bityo Perezida Kagame akazashobora gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017.
Biteganyijwe ko vuba aha Inteko Ishinga Amategeko iziga ku kuba hategurwa amatora ya kamarampaka arebana no kuvugurura iriya ngingo ya 101 y’itegeko nshinga.
Meilleur Mulindabigwi
IGIHE.com