Perezida Kagame yasubije Ambasaderi wa Amerika muri Loni wagize icyo avuga kuri 2017
Nyuma y’amasaha macye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Samantha Power, atangaje ko igihugu cye ‘kizi neza ko hari ugukoreshwa kw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga’ , Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yateye utwatsi ibivugwa n’uyu muyobozi.
Ambasaderi Power mu kiganiro n’Abanyamakuru ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Amerika izi neza ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri gukoreshwa ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga.
Urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rwatangiye ubwo miliyoni 3.8 z’Abanyarwanda imbere mu gihugu n’ababa mu mahanga bandikaga basaba ko rivugururwa ngo bazabashe kongera gutora Perezida Kagame bityo ngo akomeze kubayobora na nyuma ya 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Ubu busabe bw’Abanyarwanda bwakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite irabusuzuma ibifashijwemo na Komisiyo yashyizweho ngo ifashe muri iyo mirimo.
Nyuma y’iri suzuma, abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Abasenateri n’Abadepite) barateranye bemeza umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, bawutora ku bwiganze biza kugera aho ushyikirizwa Minisitiri w’Intebe nawe hamwe n’Inama y’Abaminisitiri basaba Umukuru w’Igihugu ko yakwemeza ko habaho kamarampaka, Abanyarwanda bagahabwa uburenganzira kubyo basabye.
Kuri Ambasaderi Samantha Power, iyi Nteko iri gukoreshwa aribyo Perezida Kagame ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko atari ukuri n’abatekereza batyo bakwiye kubyibagirwa.
Ati “Iki kiriyongera ku bintu bifasha mu gufata umwanzuro wo gukemura ibibazo bya Politiki y’u Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda.”
Yongeraho ati “…Mwibagirwe ibyo gukoreshwa kw’Inteko Ishinga Amategeko.”
Ambasaderi Samantha Power yongeyeho ko igihugu cye cyizeye ko Perezida Kagame azava ku butegetsi mu gihe manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Gusa yabivuze mu gihe nyir’ubwite we (Kagame) atigeze n’ubu yemera cyangwa ngo ahakane ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe Itegeko Nshinga ryazaba rivuguruwe.
Hari abasabye Kagame kutazumvira Abanyarwanda
Ibihugu byinshi n’abantu benshi biganjemo abo mu Burengerazuba bw’Isi bakunze gusaba Perezida Kagame ko atazagendera ku byifuzo by’Abanyarwanda ngo yongere yiyamamaze mu gihe Itegeko Nshinga rizaba rivuguruwe.
Ibi byagarutsweho na Perezida Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru New African mu Ukwakira uyu mwaka.
Icyo gihe yagize ati “ Mfite inshuti yaturutse mu Burengerazuba ije kumbwira ko yumvise ko Abanyarwanda bashaka ko nguma ku butegetsi indi manda, yangiraga inama yo kudakurikiza ibyo abaturage bavuga. Ariko yarivuguruje ubwe avuga ko akeka ko ibyiza kuri njye ari ukuba nka Lee Kuan Yew wa Singapore. Naramubajije nti ‘Lee Kuan Yew yakoze iki?’ Ati yakoze ibi na biriya hanyuma ava ku buyobozi.”
“ Ndamubwira nti ‘urimo kuvanga ibitekerezo byawe. Mu yandi magambo, urimo kuvuga ngo ngomba kuguma ku buyobozi kuko ntarakwiza imyaka 32 Lee Kuan Yew yayoboye. Kandi n’ubu umuhungu wa Lee Kuan Yew ni Minisitiri w’Intebe. Nti ‘Ibyo nibyo ushaka ko nkora? Naramubwiye nti ‘urimo kunyobora mu bitekerezo bishya utanibajije niba nshobora gukurikira inzira wowe unyifuzamo, nyuma uzaze undwanye. Rero twe dukurikiye umurongo wacu.”
Perezida Kagame yavuze ko hari n’Umunyamerika waje kumubwira inzira akwiye gukurikiza.
Yabisobanuye agira ati “ Hanyuma, undi w’Umunyamerika arambwira ati ‘urabizi, ukwiye kuba nka George Washington, yari ameze nkawe neza, akundwa na buri wese hanyuma ubwo bamusabaga kwiyamamariza manda ya kabiri yaravuze ati Oya.”
“Nuko ndamubwira nti ‘Hari umuntu ushobora kuza akavuga ngo kuki utabaye nka F.D. Roosevelt? Yayoboye manda enye kandi zose atorwa n’Abanyamerika. Kandi Roosevelt yayoboye nyuma ya Washington.”
“Hanyuma ndamubaza nti ‘mu mateka yanyu ni iki munenga Roosevelt? Utekereza ko atari umuyobozi mwiza? Arambwira ati yari we. Ndamubaza nti ‘kuki mudatekereza ko ibyakunze kuri mwe bishobora no gukunda ku bandi? Ni nkaho muhitamo ibyo mugomba gutegeka abandi. Ariko hari ibyakoze kuri mwe, kandi iyo njye mpisemo ibyakoze kuri mwe, muravuga ngo oya, reka nguhitiremo ibizakora iwawe. Ibyo si byo.”
IGIHE