nov
02
2015

Perezida Paul Kagame yashimye uburyo Interpol ifasha u Rwanda

Perezida Paul Kagame yashimye uburyo Interpol ifasha u Rwanda harimo gushakisha abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside no guha ubutabera abo yagizeho ingaruka, gusa avuga ko hari n’ibindi bigikeneye gukorwa.

Ibi Umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga inama rusange ya 84 ihuje Polisi zihuza ibihugu (Interpol), yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2015, i Kigali.

Umukuru w’igihugu yashimye umubano waranzwe hagati y’u Rwanda na Interpol, avuga ko kubaka umutekano ari ishingiro rya byose.

Yagize ati “Umutekano ni umusingi wa buri kintu cyose. Iyo wangiritse ibihombo biba byinshi; Gutakaza ubuzima, gutakaza ukwizerana hagati y’abantu, muri za Leta, ndetse n’idindira ry’ ubukungu. Twarabibonye mu buryo bukomeye hano mu gihugu cyacu, ubwo inzego z’umutekano z’icyo gihe zari zirangaje imbere abakoraga Jenoside.”

Yakomeje agira ati «Munyemerere nshimire Interpol ku bw’ingufu mushyira mu gushakisha abakekwaho Jenoside bakenewe mu Rwanda, no gufasha mu guha ubutabera abagizweho ingaruka nayo n’abayirokotse, n’ubwo hakiri byinshi byo gukora.»

Perezida Kagame yavuze ko hakiri benshi bahunze icyaha cya Jenoside, bityo ngo hakenewe ubufatanye na Interpol ngo hakurikizwe ubutabera.

Yavuze ko mu myaka 21 ishize, Leta yaharaniye kubaka inzego zishingiye ku baturage, hanashyirwaho Polisi y’u Rwanda ubu iri kuzuza imyaka 15.

Perezida Kagame avuga ko uko isi igenda ihura na byinshi bizana ibindi bibazo, bityo ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kuko buri gihugu ukwacyo kitashobora guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bivuka.

Yavuze ko isi yakwigira byinshi ku buryo Interpol ihuriza hamwe ibihugu, anizeza ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza mu kubungabunga umutekano n’ubutabera ku isi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko Interpol iri gufasha u Rwanda cyane mu bikorwa byo ku mipaka binyuze mu gusangira amakuru, n’andi mahugurwa.

Yavuze ko u Rwanda rwinjiye muri Interpol mu myaka 41 ishize, rukaba rumaze igihe rubona ubufasha buvuye muri urwo rwego.

Perezida wa Interpol, Mireille Ballestrazzi we yashimye umusanzu wa Polisi y’u Rwanda muri Interpol, avuga ko bakomeje urugendo rwo guhangana n’ibyaha birimo ibikorerwa mu ikoranabuhanga, iterabwoba, gucuruza abantu n’ ibindi byaha ndengamipaka.

Iyi nama ngarukamwaka ya Interpol ihurije hamwe abagera kuri 700 bo mu nzego za Polisi n’izishinzwe umutekano, baturutse mu bihugu n’imiryango mpuzamahanga bigera ku 145.

IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 

Partager