déc
22
2015

RAB igeze kure ubushakashatsi ku bihingwa byavangwa na kawa

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kiratangaza ko mu minsi micye kiraba cyashyize ahagaragara ubushakashatsi kimaze igihe gikora, ku kuba hari ibindi bihingwa nk’urutoki, umuhinzi ashobora kuvanga na Kawa byose bikera neza umusaruro wifuzwa ntakibangamiye ikindi.

Hirya no hino mu gihugu abahinzi by’umwihariko abahinga Kawa, bakunze kuvuga ko kuba bahinga k’ubutaka buto, ndetse Kawa ikamara igihe kirekire itarera bibatera ubukene n’inzara, aho rimwe na rimwe bafata umwanzuro wo kuvanga iki gihingwa n’indi myaka bagamije kwirwanaho ngo babone aho bahinga ibyo kurya.

Umukozi muri RAB, akaba n’umushakashatsi  ku gihingwa cya Kawa, Joseph Bigirimana, avuga ko bitwe n’ubutaka bwo guhingaho mu Rwanda budahagije, aho hari bamwe mubahinzi bakunze kugaragaraho guhinga indi myaka mu Kawa nk’uburyo bwo kwirwanaho, byatumye bakora ubushakashatsi bagamije kubafasha kuri iki kibazo.

Bigirimana ati “Ubutaka duhingaho ni butoya, abahinzi ni benshi, twatekereje uburyo bwa butaka twabubyaza umusaruro, tukareba ikindi kintu abahinzi bashobora kuvanga na Kawa, kuko hari ubwo abahinzi bavangagamo n’ibishyimbo cyangwa ibigori bigatuma Kawa yangirika; twatekereje ku rutoki, kuko ubushakashatsi mu bindi bihugu bwagaragaje ko Kawa n’urutoki  bishobora kubana neza”.

Uyu mushakashatsi akomeza avuga ko bimwe mubyo ubushakashatsi bumaze kubereka ari uko insina ndende zihinzwe mu Kawa  ziyifasha kumera neza kuko zitanga igicucu ntiyicwe n’izuba, ndetse n’iyo nsina ikera neza igitoki kinini.

Ati “Insina iba ndende igatanga igicucu mu Kawa, ikera neza, ibitumbwe bigahishiriza icya rimwe ndetse n’insina ukayisarura, ikeraho igitoki kinini(…)Turacyanoza ubushakashatsi ngo turebe, Kawa iri kumwe n’urutoki wayitaho ute? Uburwayi wajya uburwanya gute? Uburyohe bumeze gute, n’ibindi, vuba aha tuzabimurikira abahinzi”.

Umuhinzi wa Kawa wabigize umwuga, Theopista Nyiramahoro, avuga ko ubu bushakashatsi bwa RAB buramutse bubemereye kuvanga Kawa n’indi myaka, ari igisubizo cyabanezeza cyane.

Aganira na IGIHE yagize ati “Igikorwa cyo kuvanga Kawa n’ibindi bihingwa cyanezeza cyane, kuko maze imyaka myinshi nyihinga, ariko yera itinze kuburyo umuntu ufite ubutaka buto ahagorerwa ategereje igihe izerera”

Umuyobozi mukuru wa RAB, Louis Butare, agendeye ku bisubizo ubushakashatsi bugenda butanga, asanga umunsi bwashyizwe ahagaragara buzaba igisubizo ku bahinzi batitabira guhinga Kawa cyangwa abacibwa intege no kuba banga kuyihinga kubera ubutaka buto.

Butare ati “Ubu bushakashatsi turimo aho turi kwiga uburyo bwo kuvanga insina na Kawa, n’ubwo butarasohoka, nacyo ni kimwe mu bisubizo byatuma ukinangira guhinga Kawa wese ayihinga”.

RAB ivuga ko kuba ubu bushakashatsi butarashyirwa ahagaragara, abahinzi ba Kawa bakwiye kuba bitonze, kuko nibimara kwemezwa neza bazigishwa uko bikorwa, ndetse n’intera igomba kuba iri hagati y’igiti cya Kawa n’insina, ku buryo ntacyabangamira ikindi.

Prudence Kwizera, IGIHE Ltd 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager