déc
13
2015

RAB yavuguse umuti w’ibibazo by’indwara zibasira Kawa y’ u Rwanda

Louis_Butare_umuyobozi_mukuru_wa_RAB.jpg

Louis Butare, umuyobozi mukuru wa RAB

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) kiratangaza ko nyuma y’indwara zakomeje kwibasira igihingwa cya Kawa bigashyira abahinzi bayo mu gihombo, bahamaze kuboneka imbuto nshya yitwa “RAB-C15”, idahangarwa n’indwara ndetse ngo ifite n’akarusho ko kwera igatanga umusaruro utubutse.

Ubuyobozi bwa RAB butangaza ko iyi mbuto nshya ya Kawa yavumbuwe, nyuma yo gukora ubushakashatsi, hagamijwe gufasha bahinzi bari bamaze igihe bataka ko Kawa yabo yibasirwa n’indwara zitandukanye ndetse n’udukoko tukayangiza bikomeye.

Joseph Bigirimana, umukozi muri RAB, akaba n’umushakashatsi  ku gihingwa cya Kawa, avuga ko bihaye igihe kirerekire cyo gukora ubu bushakashatsi, kugira ngo babone igisubizo kirambye ku bibazo Kawa y’u Rwanda ifite.

Yagize ati “twagendaga tureba uko Kawa yera, uburyohe bwayo, uko indwara ziyibasire tugeraranyije n’izindi, rero byatumye tubikora mu gihe kirerekire kugira ngo tubone amakuru yizewe, (…) Kawa yari isanzwe nubwo iryoshye ikaba inakunzwe ku isoko mpuzamahanga ifite utubazo tw’indwara, ku buryo abahinzi kenshi bahomba”

Louis Butare, umuyobozi mukuru wa RAB agendeye ku bisubizo by’ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka isaga irindwi iyi mbuto nshya ya Kawa igeragezwa, asanga umusaruro wa Kawa yabonekaga mu Rwanda ugiye kwiyongera, ndetse n’abahinzi bayo bagatera imbere.

Yagize ati “iyi mboto nshya ivuye mu mbaraga z’ubufatanye hagati ya RAB na NAEB, turabona rero ari igisubizo cyo kongera umusaruro wa Kawa yacu mu bihe biri imbere, kuko ubu hagiye gukurikiraho gutanga iyi mbuto nshya ku bahinzi hirya no hino mu gihugu”

Umuyobozi wa mukuru wa RAB atangaza kandi ko indwara zibasira Kawa isanzwe, zirimo iyitwa ”umugese” n’indi yitwa “akaribata” zituma umusaruro wa Kawa wateganyijwe ugabanyuka ku kigereranyo cya 40%, bigashyira abahinzi mu gihombo, ndetse na Leta igahomba.

RAB itangaza ko iyi mbuto nshya ya kawa yashyizwe ahagaragara, yitezweho kwera ibilo 5 ku giti kimwe cya kawa, mugihe andi moko yari asanzwe yera ibilo biri hagati ya bibiri na bitatu.

Iyi mbuto nshaya kandi ngo usibye kuba yera umusaruro utubutse, ifite akarusho ko kuba iryoshye kandi ikaba yera gatatu mu mwaka, mugihe izisanzwe zera inshuro imwe.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi ba Kawa ndetse no gukoresha neza ubutaka, RAB itangaza ko mu minsi ya vuba igiye gushyira ku mugaragaro ubundi bushakashatsi imaze igihe ikora, ku kuba hari ibindi bihingwa bishobora kuvangwa na Kawa ntibibangamirane.

Prudence Kwizera, IGIHE 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager