Referandumu: Ishyaka PDC ryasabye Abanyarwanda bose kuzatora "Yego"
Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC) rirasaba Abanyarwanda kuzatora ku bwinshi ‘Yego’ muri Referandumu ndetse rigasaba Perezida Paul Kagame kubemerera akaziyamamaza.
U Rwanda rwavuye kure nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame afatwa nk’intwari yahagaritse iyo Jenoside abinyujije mu cyizere, ubutwari, ubwitange na morali yagaragazaga mu kuyobora ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse.
Nyuma yo guhagarika Jenoside, Perezida Kagame yafashije Abanyarwanda gutera imbere no kwivana mu bukene, ndetse u Rwanda rwongera kugaragara nk’igihugu cyihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.
Ibyo byose ni byo byatumye ishyaka PDC ryandikira Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda riyisaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka, maze Perezida Kagame agakomeza kubateza indi ntambwe yo kurushaho kwiyubaka.
Ibi byavuzwe mu biganiro abayobozi ba PDC bagiranye n’abagore baturutse hirya no hino mu gihugu ku bijyanye n’amatora n’uruhare rw’abagore mu gihe azabera, mu inama yabereye i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2015.
Perezida wa PDC Mukabaranga Agnes, yemeje ko bamaze gukangurira abayoboke babo gutora ‘yego’ muri referandumu.
Yagize ati "Twabasabye ko amatora ya referandumu dukozaho imitwe y’intoki batazayaburamo. PDC igomba kwitabira kiriya gikorwa gikomeye mu mateka y’igihugu cyacu, cyane cyane bikurikira ubusabe bw’abaturage burimo n’aba PDC basabye ko iriya nzitizi yari mu Itegeko Nshinga ivaho."
Referandumu iragenda iganirwaho henshi, Mukabaranga yemeza ko ibiganiro byayo babyitabira, kuko bashyigikiye ko “yazitabirwa n’Abanyarwanda benshi, bavuga ’yego’."
Mukabaranga avuga ko afite icyizere ko Referandumu izabaho ndetse na Perezida Kagame aza kubikomozaho umunsi umwe nyuma ya Mukabaranga.
Ati "Twababwiye ko icya mbere bagomba kujya gutora, ikindi cya kabiri, tukaba ku ruhande rwiza rw’amateka y’iki gihugu nk’uko twahabaye kuva kera. Gutora ni ”Yego“ kuko ni ugupfundikira igikorwa twamaze guharanira, twagizemo uruhare. PDC iri kuri lisiti y’abasabye mu Nteko ko iriya ngingo ya 101 ihinduka."
PDC irasaba Perezida Paul Kagame kwikiriza ati ’Yego’
Abayoboke b’iri shyaka bikirizaga icya rimwe ko nta kabuza bazatora yego muri Referandumu. Aho niho Mukabaranga yahereye asaba Umukuru w’Igihugu ko yabemerera na we akikiriza ’Yego’ yasabwe n’Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 700.
Yagize ati ”Turamusaba ngo avuge ’Yego’. Ntarabivuga ariko turabanza tumuhe inzira dutora yego muri Referandumu. Twebwe noneho uko duteranye nka PDC tubwira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika tuti ’nyabuneka uzemere kuko ufite ibikorwa byiza muri iki gihugu twifuza ko byakomeza, u Rwanda ruri mu bihugu bidasanzwe, byaba kuri ariya mateka twanyuzemo ya Jenoside ariko dufite n’ibindi bikorwa byinshi by’iterambere twifuza ko wakomeza."
Ibyo basaba Perezida Kagame binyuranye ngo n’ibibazo bigaragara mu bindi bihugu, aho usanga hari abashaka gukomeza manda zabo batagaragaza icyo bakoze n’ibyo bazakorera abaturage.
Ati "We rero muri gahunda yari yihaye y’iterambere ry’iki gihugu, manifesto ye hafi 80% ahenshi usanga yarabigezeho, aracyari muto Perezida wacu ugereranyije n’abandi muri za Congo Brazaville, bafite imyaka 70. Perezida wacu aracyari muto afite imbaraga twebwe turamubwira tuti ’turagukeneye twemerere ukomeze utuyobore mu cyerekezo nk’iki kandi aranatwitangira’."
Nyiraneza Esperance, Umuyobozi wa PDC mu Ntara y’i Burengerazuba yemeje ko azasaba abarwanashyaka ahagarariye bagatora yego, kuko ibyo igihugu cyagezeho kiyobowe na Perezida Kagame batabirenza amaso ngo babyirengagize, akaba yanasabye abanyarwanda bose kuzatera ikirenge mu cy’ishaka rye mu gutora yego.
Ntiharatangazwa umunsi ntakuka referandumu izabera gusa Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu nama ya Biro Politiki yabaye ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2015, basabye Umukuru w’Igihugu ko yazaba tariki ya 18 Ukuboza 2015.
Umwanzuro utegerejwe kuzafatirwa mu nama y’Abaminisitiri iteganyijwe muri iki Cyumweru nyuma usohoke mu igazeti ya leta nk’iteka rya Perezida wa Repubulika.
IGIHE