fév
29
2016

Rubengera : Isoko ry’amatungo ntabwiherero rigira

Abarema isoko  ry’amatungo  ryo mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi barinubira ko iryo soko nta bwiherero rigira bityo bagasaba ko bwakubwakwa vuba.ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera bukabizeza ko mu mezi abiri ubwo bwiherero buzaba bwubatswe.

Iryo soko ry’amatungo rya Rubengera riherereye ahakunzwe kwitwa ku Kanyiramugozi mu kagari ka Bubazi iyo ugeze muriryo soko uhasanga urujya n’uruza rw’abantu baje kugura no kugurisha amatungo yabo harimo amagufi n’amaremare.

N’ubwo ariko iryo soko riremwa n’abantu benshi bavuye hirya no hino abarirema bafite ikibazo cyuko iryo soko nta bw’iherero rigira.

Kubwimana Yohani n’umucuruzi w’inka uturuka mu karere ka Rutsiro ati hano hari ikibazo cyaho kwiherera nta bw’iherero tugira ati ubuyobozi bwarabarenganyije kandi iryo soko riremwa n’abantu benshi akavugako kwiherera buri wese yirwanaho kugiti ke bajya mu bihuru kuko ntakundi babigenza

Nyirahabuhazi Florida n’umubyeyi ucuruza ihene mw’isoko ry’akanyiramugozi  nawe ati ntabwiherero tugira ko iyo bashatse kwiherera bajya mu baturage baturiye iryo soko rimwe  bakabatiza ikindi gihe ntibabatize bitewe nuko baziranye

Abo baturage bakifuza ko ubuyobozi bwagira icyo bukora  bukabarwanaho bakabaha ubwiherero kuko bikabije kutagira aho biherera kuko kubwabo bavugako ntacyo babikoraho bakifuza ubuvugizi

K’uruhande rw’ubuyozi bw’umurenge wa Rubengera Mukamana Clotilde ushinzwe imibereho myiza y’abature mu murenge wa Rubengera yagize ati icyo kibazo turakizi ariko  mugihe kitarenze amezi abiri abo abaturage  bagomba kuba bafite ubwiherero kuko biri mungengo y’imari ati bihangane kuko amafaranga ya leta ntakoreshwa nkayumuntu ku giti cye  ati biri munzira zo gukemuka.

Usibye ikibazo cyo kutagira ubwiherero iryo soko nta ho kwikinga izuba n’invura rigira bityo nabyo abarirema bagasabo ko nabyo byakemurwa.

Julie Uwiyera, Radio Isangano 

Langues: 
Thématiques: 

Partager