Ruswa iravugwa mu nzego z’uburezi
Raporo y’ ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda (TIR), iragaragaza ko ruswa muri rusange yagiye igabanuka ariko atari mu buryo bushimishije kuko nko mu rwego rw’uburezi rutavugwagamo ruswa nyinshi, ubu irahavugwa.
Iyi raporo y’ubushakashatsi ku miterere ya ruswa ni uko ihagaze mu nzego zitandukanye 2015, yamuritswe kuri uyu wa kabiri tariki 8 Ukuboza 2015, yagaragaje ko urwego rwa polisi y’igihugu n’inzego z’ibanze zikiza ku isonga mu batanga serivisi bageragezwa n’abatanga ruswa benshi kurusha izindi nzego.
TI Rwanda ivuga ko urwego rw’uburezi rwavugwagamo ruswa ariko itari ku rwego ihagazeho ubu. Iyi raporo igaragaza uru rwego nk’ururimo ruswa ivuza ubuhuha yaba mu itangwa ry’akazi, kugura amanota no kugurisha amwe mu mahirwe agenewe buri wese muri gahunda y’uburezi kuri bose.
Ubushakashatsi bwerekana ko mu mashuri abanza ruswa iri ku kigero cya 2.7% , mu yisumbuye ni 3.8%, muri Kaminuza ni 1.7% na ho mu mashuri y’ubumenyingiro ni 4.6%.
Umuyobozi wa TI Rwanda ,Marie Immaculée Ingabire yavuze ko iyi ruswa iteye inkeke kuko ishyira ireme ry’uburezi mu kaga.
Yagize ati “Mu burezi hari ikibazo gikomeye, nko muri TVET abana bajya gukora imenyerezamwuga cyangwa ibiraka bagakoresha ibikoresho by’amashuri, abarimu babibahaye bagabana ku mafaranga yo kwimenyereza baba bahawe cyangwa ayo baba bakoreye.”
Uretse iyi ruswa ,Ingabire avuga ko mu itangwa ry’akazi ko kwigisha hari ruswa nyinshi kandi idahagurukiwe yagira ingaruka zihoraho.
Yagize ati “Mu itangwa ry’akazi ko kwigisha na ho hari ruswa nyinshi, ni ikibazo gikomeye kuko gishyira ireme ry’uburezi mu kaga kuko kizagira ingaruka zihoraho.
Ikindi niba mu Rwanda dufite uburezi kuri bose,ni ukuvuga ko abantu bakwiye kugira amahirwe angana ,iyo hari abatangiye kugurisha bimwe muri ayo mahirwe, urumva ko biba bituganisha habi.”
Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu babajijwe 51.1% bemeje ko mu Rwanda ruswa iri ku kigero cyo hasi, 7% bavuga ko iri hejuru, na ho 17.5% bavuga ko bahuye na yo.
Urwego rwa Polisi y’igihugu ni rwo rugaragaramo abantu benshi batanga ruswa bangana na 20.77%, inzego z’ibanze ni 20.66%, na ho ubutabera ni 8.2%.
Abaturage batanga amakuru kuri ruswa baragabanutse bagera kuri 18.1%, mu gihe umwaka ushize bari 25.6%. Mu bayimenyekanishije, 44.9% nta cyakozwe, 29% banyuzwe n’icyakozwe na ho 26.1% ntibanyurwa n’icyakozwe.
Umuvunyi wungirije, Clement Musangabatware,avuga ko ikigiye gukorwa ari ugushyira imbaraga mu itegeko rirengera abatanga amakuru kuri ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, no gukora ubukangurambaga bwo gusobanurira abanyarwanda ko ingaruka za ruswa zigera kuri buri wese.
IGIHE