mai
16
2016

Rwamagana : abana bataye ishuri kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo

Mu murenge wa Gahengeri, akarere ka Rwamagana ho mu ntara y’uburasirazuba haravugwa ikibazo cy’abana bata ishuri kubera ubushobozi buke  bw’imiryango yabo aho bamwe muri aba bana babwiye isango star ko babonye ubushobozi basubira mu ishuri bakiga.

Gusa ibi ntibabivugaho kimwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge  kuko bwo buvugako ntamwana wakagombye kwitwaza ikibazo cy’ubukene ngo ate ishuri kuko leta yashyizeho gahunda yo kwigira ubuntu kuri bose.

Hashize iminsi leta y’u Rwanda ishyira ingufu m’uburezi hagamijwe ko bugera kuri bose ntihagire umwana uvutswa amahirwe yo kwiga kandi agejeje igihe. Abatishoboye barafashwa ndetse hanashyizweho na gahunda y’uburezi kuri bose hashingwa ibigo by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 aho umwana yigira ubuntu kugeza arangije. Gusa nubwo bimeze gutya hakomeje kugenda hagaragara abana bata ishuri kandi mwaganira bakakubwira ko ku ishuri babirukanye mugihe kwiga ari ubuntu. Nkubu twasuye akagari ka kanyangese ni mu murenge wa gahengeri ho mukarere ka Rwamagana duhura nabamwe mubana bataye ishuri batubwira uko byabagendekeye.

Umwe muri aba bana yitwa Ntigurirwa eric afite imyaka 18 yemerako yavuye mu ishuri  kuberako ababyeyi be ntatabushobozi bafite bwo kumurihira ibisabwa ku ishuri ariko ngo aramutse abubonye yasubira mu ishuri

Nubwo tutabashije kubona ababyeyi ba Ntigurirwa eric ,Umwe mubaturanyi be  witwa Mukabandora Pascasia nawe yemezako uyu mwana yavuye mu ishuri kubera ubushobozi buke.

Ubuyobozi  bw’umurenge wa Gahengeri iki kibazo kigaragaramo  bwo buvugako ntamwana uhagaraga wataye ishuri kuberako gahunda ya shyizweho y’uburezi kuri bose bw’imyaka cumi n’ibiri  ariko ngo habaye hari n’uhari ngo haringamba zihoraho bufite mu rwego rwogukemura iki kibazo burundu. Mbonyi samsoni n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahengeri

Ikibazo cy’abana bateye ishuri si hano I Rwamagana gusa cyigaragara muri iyi ntara y’uburasirazuba kuko mumakuru yacu aheruka twabigarutseho cyiri no mukarere ka Ngoma, Kirehe, na Kayonza ni mugihe kandi mu Rwanda hashyizweho gahunda y’uburezi kuri bose aho nta mwana wakabaye atiga ngo kuko ari umukene.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager