mar
16
2016
Rwamagana: abaturage ntibasobanukiwe n’indwara y’umwijima
Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mukarere ka Rwamagana, baravuga ko badasobanukiwe neza n’uburyo bwo kwirinda indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite B, bagasaba ko bagenerwa ubukangurambaga bugamije kubigisha uko yandura, ibimenyetso byayo ndetse n’uko bayirinda.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru by’akarere ka Rwamagana, butangaza ko hakiriho gahunda yo gukingira iyi ndwara ndetse no gusobanurira abaturage uko bayirinda.
Aloys G. Ntwali, Radio Izuba