mar
09
2016

Rwamagana: abubatsi bambuwe agera kuri miliyoni 20 frw

Abaturage bakoreshejwe mu mirimo yo kubaka icyuzi cyo kwifashishwa mu kuhira imyaka ku bahinzi bo mugishanga cya Nyirabidibiri, giherereye mukagari ka Kigarama, Mu murenge wa Nzige, bamaze amezi ane badahembwa ndetse na Rwiyemezamirimo wabakoresheje ufite company yitwa EXERT Engeneering Group bakaba baramuburiye irengero.

Hagati aho ubuyobozi bw’umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ariwo LWH, wakurikiranye imirimo yo kubaka iki cyuzi wemeza ko ubu bamaze kujyana ikirego mu nkiko kugira ngo uyu rwiyemezamirimo yishyure abaturage ndetse hanaseswe amasezerano hashakwe undi uzasoza iyo mirimo.

Inkuru irambuye na Ntwali Aloys Gonzague  

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager