mai
08
2016

Rwamagana : amazi aravoma umugabo agasiba undi

I Burasirazuba: Abatuye mu  kagali ka Kanyangese  mu murenge wa Gahengeri ho mu karere ka Rwamagana baravugako n'ubwo begerejwe  amazi meza ntacyo abamariye ngo kuko bikibagoye kuyavoma kuberako igiciro cyayo cyiri hejuru cyane ugereranyije n'imibereho yabo yaburi munsi. Ubuyobozi bw'uyu murenge wa Gahengeri buremeranya n’aba baturage ko koko igiciro cy’amazi cyirenze ubushobozi bw’abaturage ariko ngo biterwa  nuko imashini izamura amazi iba ihenze bigatuma n’abaturage amazi abageraho ahenze, ariko ngo k’ubufatanye n’akarere ka Rwamagana aho uyu murenge wa Gahengeri ubarizwa iki kibazo kizakemuka mu mwaka utaha wa 2017.

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mugukwirakwiza amazi hirya no hino mugihugu byumwihariko mubice by’icyaro hagamijwe ko abaturage bavoma amazi meza bagaca ukubiri n’indwara ziterwa n’amazi mabi. Gusa iyi gahunda nubwo igenda ishyirwa mubikorwa yemwe n’abaturage mubice by’icyaro bagashima ko bayabona ntibahwema kugaragaza ko asa nkaho ntacyo abamariye ngo kuko ahenshi avoma umugabo agasiba undi bitewe n’igiciro cyayo cyiba kiri hejuru. Nkubu abo mukarere ka Rwamagana mumurenge wa Gahengeri twasuye batubwiye ko  nubwo begerejwe amazi meza avomwa n'abifite kubera iki igiciro nubundi kitagendanye n’ubushobozi bwabo kumufuka aho ijerekani imwe igura amafaranga 30 bo badatinya kugaragazako arimenshi cyane ugereranyije n'uko babayeho.

Aba baturage bakomeza bavugako hari benshi bagishoka mu misozi bajya kuvoma mubishanga biri munsi yayo abandi nabo ngo bagakomeza gukoresha amazi  y'imvura baba bararetse  muri shitingi mungo zabo.

Busubiza kuri iki kibazo gikomeje kugaragara henshi muri iyi ntara y’u Burasirazuba, Ubuyobozi bw'umurenge wa Gahengeri ntibuhakana ko iki giciro cyitarenze ubushobozi bw’abaturage bayobora ariko ngo biterwa n’imashini zizamura amazi zikoresha mazutu ihenze ikindi ngo biturutse k'umuyoboro wa Gahengeri ushyirwamo impombo zinyuzwamo amazi nawo utarahuzwa n'indi rusange nabyo biteza iki kibazo ariko nkuko bivugwa na Mbonyi Samson uyobora uyu murenge ngo kubufatanye n’akarere ka Rwamagana uyu murenge ubarizwamo hari ikizere ko iki giciro cy’amazi kizagabanuka binyuze muri uyu mwaka w’imihigo wa 2016-2017.

Muri iyi ntara y’u Burasirazuba bw’u Rwanda nikenshi abaturage bumvikana mu itangazamakuru binubira ishyirwaho ry'igiciro cy'amazi kiri hejuru ariko ubuyobozi bwo ntibuhweme kuvugako biterwa nuko inzira anyuzwamo agezwa kubaturage iba ihenze, ibi bigatuma ikibazo cy’amazi meza kigumaho nubwo baba barayegerejwe kuko bakomeza kuvoma amazi mabi yo mubishanga ashobora kubakururira indwara zitandukanye ziterwa n'umwanda.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager