Jan
19
2016

Rwamagana : hari akagali katagira igikorwaremezo na kimwe

Abatuye mu kagali k’Akagarama, umurenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma baratangaza ko basigaye inyuma mu iterambere dore ko bavuga ko nta gikorwaremezo na kimwe cyiharangwa. Bimwe muri ibi bavuga ni nk’ ivuriro, amashuri, amazi n’amashanyarazi aho nta nakimwe wasanga muri aka kagali. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rurenge akagali k'akagarama kabarizwamo buvuga ko koko ari ikibazo kuba aka kagali katagira ibikorwa remezo by'ibanze nkenerwa, gusa bukavuga ko bwakoze ubuvugizi kukarere ngo bakaba bizeye ko hari ikigomba gukorwa.

Ibikorwa remezo birimo amashuri, amashanyarazi, amazi meza n’ibindi nibimwe mu bikorwaremezo byibanze udashobora gusanga muri aka kagali k’akagarama. Abatuye aka kagali bagaragaza kandi ko nubwo bari bagerageje kwiyubakira poste de santé kubufatanye n’ubuyobozi ,nayo imaze imyaka ibili itaratangira gukora bakaba batazi impamvu bakomeza gusigara inyuma.

Iyo uganiriye n’abatuye ka kagali k’akagarama usanga binubira kuba aka kagali gasa nakasigaye inyuma mu iterambere.

Kutagira amazi n’amashuri hafi yabo ngo bigira ingaruka ku myigire y’abana babo,kuko uretse kuvoma kure baniga kure aho nta shuri ryaba iribanza cyangwa iryisumbuye rihabarizwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rurenge ahaherereye aka kagali nabwo bwemera ko koko ari ikibazo kuba akagali kadafite ibikorwa remezo by’ibanze,gusa ubu buyobozi bukizeza ko bakoze ubuvugizi mu karere ka Ngoma kubwibyo rero ngo bizeye ko bizaboneka vuba, Nkuko bivugwa na Nyamutera Emmanuel uyobora uyu murenge.

Aka kagali k’Akagarama gakikijwe n’utugali turimo Musya, Rwikubo, na Rujambara utu twose two tukaba dufite ibikorwa remezo nk’amazi, umuriro n’amashuri.

Elia BYUKUSENGE

 

 

 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager