Jan
18
2016

Rwamagana : ubujura buterwa n’inzara i Karenge

Abatuye m’umurenge wa Karenge akarere ka Rwamagana ho muntara y’u Burasirazuba baravuga ko babangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’ubujura bukabije bubugarije aho hibwa amatungo n’ibindi bitandukanye, abahatuye baravuga ko ubu bujura budasanzwe bwatewe n’inzara y’ibasiye aka gace ngo kuko abahatuye nta myaka bejeje bitewe n’izuba ryinshi ryatse. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karenge buravuga ko iki kibazo bukizi gusa bukizeza abaturage ko burimo gukora ibishoboka byose ngo gikemuke.

Akagali ka Karenge ni akagali gahereye mubice by’icyaro, mukarere ka Rwamagana, abagatuye batuzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Ibi bivuze ko iyo bagize impamvu ituma bateeza neza bahura n’ibibazo by’imibereho, aricyo cyababayeho muri iyi minsi aho bavuga ko bahuye n’ikibazo cy’izuba ryinshi ryatse bigatuma bateza neza, nkuko bamwe mubo twasanze muri aka kagali ka karenge babtitubwiye.

Iyi nzara yibasiye aka gace yatumye haduka ubujura burimo ubwo kumena amazu, kwiba amagare aho apariste ndetse n’ibindi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa karenge buravuga ko koko aba baturage batejeje nkuko bisanzwe, gusa n’ubujura nabwo ubuyobozi buremera ko buhari ariko bugatanga ikizere ko bagiye kubishyiramo ingufu.

Uretse muri uyu murenge wa karenge havuzwe ikibazo cy’ubujura bo bavuga ko buterwa n’inzara yibasiye aka gace, ikibazo nkiki cyagiye cyigaragara no mubindi bice bitandukanye by’iyi ntara y’uburasirazuba by’umwihariko mukarere ka Kayonza.

Elia Byukusenge, Radio Isango Star 

Langues: 
Genre journalistique: 
Thématiques: 

Partager